in

Muri Uefa Europe League: Liverpool yatsizwe n’ikipe ikinamo umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi

Ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza yatsinzwe na Union St.Gilloise ikinamo umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi, Maxime Wenssens mu mikino ya Europa League.

Mu mukino usoza amatsinda ya Uefa Europe League, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukuboza 2023, mu itsinda E ikipe ya Liverpool yari yagiye gukina n’ikipe ya Union St.Gilloise yo mu Bubiligi.

Uyu mukino warangiye Union St.Gilloise itsinze Liverpool ibitego 2-1. Union St.Gilloise isanzwe ikinamo Umunyezamu w’Umunyarwanda, Maxime Wenssens wari ari ku ntebe y’abasimbura.

Yahamagawe bwa mbere mu Amavubi mu mikino iheruka Amavubi yakinnyemo na Zimbabwe ndetse na Afurika y’Epfo mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, gusa ntabwo yigeze akinishwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nukuri hahirwa umugabo uzakujyana akabona ubwiza bwawe burenze ubu twe tubona, Amafoto ya Mutesi Jolly yatumye bamwe bavugishwa(AMAFOTO )

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle yagabiye Muhire Kevin na Cyuzuzo Delphine basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore