in

Muri Turikiya umutingito wongeye kwibasira iki gihugu

Mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Turikiya kuri uyu wa Mbere hagaragaye undi mutingito wari ku gipimo cya 5.6, wahitanye umuntu 1 maze abandi barenga 60 barakomereka ndetse kandi inzu 29 zirasenyuka, nk’uko ubuyobozi bwo muri ako gace bwabitangaje.

Ni umutingito wa kane wibasiye ako gace mu gihe cy’ibyumweru bitatu, nyuma y’umutingito wabaye tariki 6 Gashyantare ugahitana abantu barenga ibihumbi 50 muri Turikiya na Syria.

Intara ya Malatya uyu mutingito wabereyemo, iri mu zibasiwe cyane tariki 6 Gashyantare, aho ako gace kapfuyemo abantu 2300.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Urutonde rw’abakinnyi 11 Haringingo Francis azabanza mu kibuga bahura na Intare FC icyenda basanzwe ari abasimbura

Videwo “Uziko arigiyemo adapfuye” umugabo bamutumbagije ahita akomerezaho yigira mu ijuru