Abakunzi b’imikino yo ku Mugabane w’u Burayi bakunze kubona camera izwi nka ‘Spider Camera’, ishobora kugenda hejuru y’ikibuga igendera ku migozi. Ubu iyi camera yageze mu Rwanda, kandi izifashishwa mu mukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri Stade Amahoro ku Cyumweru, tariki ya 9 Werurwe 2025. Uyu mukino w’Umunsi wa 20 wa Shampiyona y’u Rwanda uzaba witabiriwe n’abantu benshi, kandi abafana batazabasha kujya kuri stade bazawukurikirana kuri Magic Sports.
Spider Camera yari kuba yarashyizwe mu bikorwa rimwe na Stade Amahoro, ariko hashyizwemo igihe cyo kuyinoza no kuyihuza n’ubunini nyabwo bw’ikibuga. Ubu imyiteguro yose yararangiye, kandi iyi camera izafasha mu gutambutsa amashusho meza y’umukino.
Iyi camera yakozwe n’uruganda Ross Video Ltd. Ifite ubushobozi bwo kugenda ku muvuduko wa metero icyenda mu isegonda, kandi ishobora kwambukiranya ikibuga gifite metero 250 kuri 250. Uburemere bwayo ni ibilo 340, naho uburebure, ubugari n’ubuhagarike bigera kuri santimetero 87 na 88. Yubatswe mu buryo bwihanganira ivumbi n’ubushyuhe, aho ishobora gukora neza hagati ya dogere -10°C na 40°C. Batiri yayo ishobora kumara amasaha ane ikora idahagaze.
Spider Camera izajya ishyirwamo camera zitandukanye bitewe n’amashusho yifuzwa. Mu mashusho y’ibirori n’imikino, hazakoreshwa Sony (P1, P43 na P50), Grass Valley (LDX 80 na LDX 86), Panasonic AK-UB300, na Hitachi DH-H200. Mu gufata amashusho asanzwe, hazifashishwa RED Epic (Dragon, Helium na Monstro), ARRI Alexa Mini, Sony (F55 na Venice), na Panasonic Varicam. Lens zizakoreshwa zirimo Fujinon HA13x4.5, Canon HJ14ex4.3, na Angénieux Optimo Rouge. Byongeye, iyi camera izaba ifite ibindi bikoresho biyunganira nk’amasakazamajwi, microphone na teleprompter.
