Amakuru yizewe dukesha umufana ukomeye cyane wa Rayon Sports, Nkundamatch yageze yemeza ko Dr. Wagner Nascimento, wahoze ari umutoza wungirije muri Rayon Sports mu 2019, ashobora kugaruka muri iyi kipe nk’umutoza wungirije wa Robertinho. Uyu mugabo yari mu ikipe yatoje Rayon Sports ubwo yatwaraga igikombe cya shampiyona muri uwo mwaka, akaba ari mu nzira zo gusubira muri iyi kipe ikundwa na benshi.
Nk’uko bivugwa, Dr. Wagner Nascimento yamaze kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, kandi impande zombi zamaze kumvikana ku cyerekezo cy’ubufatanye bushya. Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko ikipe ikeneye umutoza wungirije ufite ubunararibonye, kugira ngo afatanye na Robertinho kuzamura urwego rw’imikinire y’abakinnyi.
Biteganyijwe ko Dr. Wagner Nascimento azasimbura Quanane Selemi, wahoze ari umutoza wungirije ariko akaba yavuye muri Rayon Sports kubera ibibazo by’umuryango. Ubuyobozi bwa Gikundiro bwashatse umusimbura ukwiye, maze buhitamo Dr. Wagner, ufite ubunararibonye muri Rayon Sports no mu mupira w’amaguru muri rusange. Abakunzi ba Rayon Sports bategereje kumva itangazo ryemeza ifatwa ry’uyu mwanzuro, mu gihe imyiteguro yo kwinjira mu mikino y’iki gihe cy’imikino igeze kure.