in , ,

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

“Muri Miss Rwanda Baraduheza” Ubuhamya Bw’umukobwa W’igitonore Urwaye SIDA Bwakoze Benshi Ku Mutima (Video)

Mu isura ikeye, aseka kandi agaragaza kwiyakira, Umukobwa witwa Charlene Byukusenge utuye mu karere ka Rwamagana wavukanye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, yatanze ubuhamya bw’uko yakuranye ubwo bwandu, akiga akarinda arangiza Kaminuza ubu akaba ari umukobwa mwiza wakiriye ko arwaye SIDA kugera ku rwego abivuga muruhame nta kwishisha, ariko akaba atangaza ko we n’abandi bakobwa cyangwa urubyiruko muri rusange bagihura n’imbogamizi zitandukanye kubera ko barwaye SIDA.

Uyu mukobwa mu kiganiro yagiranye na Murungi Sabin kuri YouTube, yatangajeko yamenye bwa mbere ko arwaye SIDA aruko abibwiwe na mukuru we nyuma yaho iyi ndwara ihitanye nyina ubwo yaragize imyaka 4.

Ubwo yigaga mu mashuri abanza, uyu mukobwa yapimiwe ku kigo n’abandi banyeshuri maze basanga yaranduye ariko batinya kubimubwira ahubwo babibwira mukuru we ari nawe wabimubwiye ndetse amubwira yuko yayivukanye ndetse na Nyina ariyo yamuhitanye.

Charlene avuga ko yatangiye gufata imiti igabanya ubukana, maze akomeza amasomo kugeza ageze mu mashuli y’isumbuye mu mwaka wa kane ubwo yatangiye gufata imiti nabi kubera gutinya abanyeshuri biganaga. Uku gufata imiti nabi bikaba byaratumye abasilikare b’umubiri bagabanuka.

Yakomeje gufata imiti kugeza arangije amashuri y’isumbuye, atangira kaminuza aho byamugoye kubera kubura uko afata imiti kubera kutisanzura kubera kubana n’abandi bituma asaba kuba muri Ghetto maze akomeza gufata imiti neza kugeza arangije mu mwaka wa 2019.

Mu rugendo rw’uyu mukobwa avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi zitandukanye. Avuga ko uwo bakundanye wese akamenya ko abana n’ubwandu bwagakoko gatera SIDA ahita amwanga. Ikindi nuko hari imirimo imwe n’imwe bahezwamo nko kujya mu gisilikare ndetse no kwitabira amarushanwa y’ubwiza azwi nka Miss Rwanda.

Inkuru iramuye wasura “Isimbi Tv”

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umva Ibyo Madamu Ingabire M. Immacule Atangaje Kuri Mike Ushinja Gufatira Umugore We Kakuze Mu Busambanyi (Video)

Umuherwe w’umunyamerika yavugishije benshi kw’isi Kubera impano ihenze yahaye umugore we (Video)