Mu rwego rwo kwirinda ko amapfa akomeza guhitana inyamaswa nyinshi muri Kenya, Guverinoma y’iki gihugu yatangije ibikorwa byo kuzisanga aho ziri mu gasozi zikagaburirwa, ndetse zigahabwa amazi yo kunywa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022 nibwo Ikigo gishinzwe kwita ku nyamaswa zo mu gasozi muri Kenya cyatangiye ibikorwa byo gushyira amazi n’ubwatsi izi nyamaswa aho ziri mu gasozi.
Binyuze muri iyi gahunda, hamaze gutangwa imiba y’ubwatsi bwumye 1400 ndetse na litiro 450 000 z’amazi.
Mu cyumweru gishize nibwo Guverinoma ya Kenya yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2022 hamaze gupfa inyamaswa zitandukanye zirimo n’inzovu 205, ‘wildebeest’ zigera kuri 500 n’imparage 400.