Cyuzuzo Jeanne d’Arc nyuma yo gukora ubukwe Kiss FM hari icyo yabatangarije

Ku munsi wo kuwa gatandatu tariki 5 Ugushyingo nibwo umunyamakuru wa radio Kiss FM Cyuzuzo Jeanne d’Arc yakoze ubukwe n’umugabo we Thierry maze imihango yo gukwa na gusaba yose ibera rimwe.

Ubwo bukwe bwari burimo abantu batandukanye abenshi bari abanyamakuru basanzwe bakorana na Cyuzuzo kuri radiyo Kiss FM ndetse n’abandi bantu bagiye batandukanye haba ku ruhande rwa Cyuzuzo na Thierry

Ubuyobozi bwa radiyo Kiss FM bubinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Kiss FM bashimiye umunyamakuru wabo Cyuzuzo Jeanne d’Arc ndetse n’umugabo we Thierry bababwira ko bazababa hafi.

Cyuzuzo asanzwe akora ikiganiro Drive gitangira ku isaha ya saa kumi agakorana na Jado Max gusa ku munsi wejo bakiriye Uncle Austin muri icyo kiganiro nyuma y’amezi arenga 8 aretse gukora icyo kiganiro akajya kuri radiyo Power Fm none yagarutse

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya kuri wa mugabo w’umusiramu wakatiwe imyaka 5 kubera kwica ingurube ya bandi

Muri Kenya inyamanswa zikomeje kwicwa n’amapfa zatekerejweho