in

Muri APR FC rurakinga babiri? Uruntu runtu muri APR FC ku bibazo by’amafaranga kugeza ubwo abakinnyi byajya i Nyagatare ku munsi w’umukino

Umukino w’ikirarane wahuje ikipe ya APR FC yasuye Sunrise FC i Nyagatare, iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yagiye gukina uyu mukino ku munsi nyirizina w’umukino.

Abakinnyi n’abatoza bafashe bisi ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2023, ari nabwo umukino wabaye warangiye APR FC itsinze Sunrise yari iwayo kuri sitade i Gologota igitego 1-0.

Ubundi ntibisanzwe ko ikipe ifata urugendo rw’amasaha arenga 4 maze abakinnyi bagahita bajya mu kibuga bataruhutse bihagije ndetse kandi baruhure n’iminsi.

Kuri APR  FC yo, birazwi ko ikibazo cy’ubukene kitajya kirangwamo, gusa muri iyi kipe haravugwamo uruntu runtu ku kibazo cy’amafaranga.

Amakuru atugeraho avuga ko, ubuyobozi bushinjwe kurekura amafaranga muri APR FC, bufata ko kujya kurara mu mamahoteri ahenze ari ugusesagura mu gihe abatoza bo basaba ko igihe ikipe yagiye gukina hanze, abakinnyi bazajya bajya gukina babanje kuruhuka bihagije.

Gusa ubuyobozi bushinjwe gutanga amafaranga bwo ntibukozwa ibyo kurekura amafaranga muri ibyo bikorwa.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Aline Umutoniwase
Aline Umutoniwase
1 year ago

Uzavuge abandi ntuza vuge APR Sha ujye wimenyera ibyawe

Habaye impanuka y’indege iteye ubwoba

Uwayezu Jean Fidèle akomeje guhigira Rayon Sports amafaranga ahashoboka hose! Rayon Sports yongereye amasezerano y’umwaka 1 ku wari usanzwe ari umuterankunga wayo