Hashize ibyumweru 3 umutoza Adil Mohamed ndetse na Manishimwe Djabel bahawe ibihano n’ubuyobozi bwa APR FC kugirango bongere bitekerezeho nyuma yo guterana amagambo mu itangazamakuru.
Nyuma y’ibyo bihano Adil Mohamed yahawe, yahise yerekeza iwabo mu gihugu cya Marocco. Mbere yo kugenda uyu mutoza yatangaje ko agiye kuvugana n’abanyamayegeko be barebere hamwe iki kibazo bashake uko bareba APR FC muri FIFA.
Kuva yagenda ntamakuru arajya hanze avuga ko uyu mutoza utarishimiye ibi bihano yareze APR FC bishobokako babonye Hari ingingo yatuma batsindwa ikaba ariyo yatumye badatanga ikirego.
Amakuru YEGOB ikesha Radio 1 avuga ko kugeza ubu ikipe ya APR FC yatangiye iperereza ishaka nyirabayazana w’iki kibazo Adil Mohamed yagiranye n’abamwe mu bakinnyi bibikomerezwa b’iyi kipe bigatuma hatangira umwuka mubi.
Uko iki kintu kirimo gukorwa, hari akanama ubuyobozi bwa APR FC bwashyizeho gashinzwe imyitwarire(Discipline), Niko Kari kugenda gakorera iperere kuri buri muntu wese ufite aho ahuriye na APR FC cyane abakinnyi barimo kugenda babazwa ibibaza umwe kuri umwe kugirango bamenye Inkomoko y’iki kibazo.
Mu kugenda babaza buri umwe ibibazo bye, biravugwako nihagira usanga ariwe uri inyuma y’iki kibazo bishobora kuzahita bituma yirukanwa burundu muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahawe izina rya Gitinyiro.
Adil Mohamed arabura iminsi mike agahita ahabwa ibaruwa imugarura muri iyi kipe nubwo we avugako atazagaruka gusa niho umutego uri, nahabwa ibaruwa imugarura yarangiza agatinda kuza azahita ahabwa ibaruwa imusezerera burundu bivugwako azaba yataye akazi.