in

Lupita Nyong’o yahishuye ikintu kidasanzwe bakoreye nyakwigendera Chadwick Boseman mbere yo gufata amashusho ya filime ya Black Panther

Lupita Nyong’o w’imyaka 39, ugaragaza uruhare rwe nka Nakia muri Filime ya Black Panther yakinnyemo kuva mu mwaka wa 2018.

Uyu mukinnyikazi w’amafilime yatangaje ko, mbere yo gufata amashusho kuri filime nshya ya Black Panther (Wakanda Forever) ,mu rwego rwo guha icyubahiro uwahoze ayikinamo nk’umukinnyi w’imena Chadwick Boseman.

Abakinnyi bose bagiye gusura igituro cya Chadwick Boseman wari umukinnyi w’imena muri iyi Filime atarapfa.

Boseman bamusanganye kanseri y’amara mu mwaka wa 2016, nubwo yakomeje kwisuzumisha akurikiranwa bya hafi n’abaganga, yaje kwitaba Imana nyuma y’imyaka ine yari amaze arwana na kanseri ubwo yaje kumuhitana muri 2020.

Mu Kiganiro Lupita Nyong’o yagize ati: ‘Twasuye aho aruhukiye mbere yuko dutangira gufata amashusho ya Black Panther kandi twagize ako kanya nk’abakinnyi kuko twababajwe cyane n’urupfu rwe, Twajyanye nabakinnyi bose harimo n’ abashya batigeze bagira amahirwe yo guhura nawe’.

Iyi filime ubusanzwe izwi nka Black Panther gusa kuri ubu  yahinduriwe izina isohoka yitwa Wakanda Forever,iyi filime yigaruriye imitima ya benshi kandi irimo n’indirimbo y’umuhanzikazi Rihanna indirimbo yitwa ”Lift me up”.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri APR FC hari kuberamo ikintu kidasanzwe kiratuma hamenyekana uwateye ikibazo Adil Mohamed yagiranye n’abakinnyi

Bushali na Clapton Kibonke bakomeje guha isomo ry’uko abagabo bafite abana bwakiye kubaha urukundo