in

Murera yagaruye intwaro zayo zose! Rayon Sports yagaruye abakinnyi bayo 4 bose batakinnye umukino wa Musanze FC bikarangira iwutsinzwe

Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura Sunrise FC mu mukino wa Shampiyona uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 21 Ukwakira 2023, Saa 15h00 kuri Kigali Pele Stadium.

Nyuma yo gutsindwa na Musanze FC, idafite abakinnyi benshi kubera ibibazo bitandukanye, ubu Ally SERUMOGO yakize imvune y’akagombambari kandi yasubukuye imyitozo.

Joackiam OJERA wari wagize imvune ahabwa ikuruhuko arasubukura imyitozo kuri uyu wa Gatatu.

Aimable NSABIMANA we yavunitse ino (Fracture). Yitaweho n’inzobere ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri. Azasubukura imyitozo nyuma y’umukino wa Sunrise FC.

Abandi bakinnyi bose harimo na Héritier Luvumbu Nziga bakomeje imyitozo iyoborwa na Mohamed WADE.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhungu we yarize arahogora! Abana ba Diamond Platinimz yabyaranye na Zari yagiye kubasezeraho ngo aze mu Rwanda maze bararira barahogora bashaka kuzana nawe – VIDEWO

Abagore barihangana pee! Killaman na Miss Nyambo bakorewe agashya n’umunyamakuru ubwo yashyiraga hanze ifoto bombi bari kumwe gusa icyatangaje benshi ni amagambo ari mu indirimbo yakoresheje -IFOTO