in

Munyakazi Sadate yasubije mu buryo busekeje uwamubwiye ngo 《ajye kubwira inka i Nyabugogo》.

Munyakazi Sadate wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yasubiije umufana we mu buryo butangaje ubwo yamubwiraga ngo ajye kubibwira inka i Nyabugogo”.Ni nyuma y’ubutumwa yashyize kuri Twitter ashimira abamukurikira kuri Twitter nk’urubuga nkoranyambaga akunze gukoresha kurusha izindi.

Yagize ati “Banywanyi nshuti zakadasohoka, nta kintu ki nshimisha nko kubona mu nkurikira kuri Twitter yanjye (mon Média social préféré),Nta Kiza nko kubona Umuntu afungura Twitter agahita angira uwa mbere akurikiye, gusa ikiza kurusha byose nuko muri abakundwa banjye, Ndabakunda byinshiiii”

Umwe mu bamukurikira wiyita Intare ya Kigali, yahise asubiza ubu butumwa, agira ati “Jya ku bibwira inka Nyabugogo.”

Sadate utajya atinzamo mu gusubiza kuri Twitter, na we yahise agaruka aramusubiza agira ati “Ndajya Nyabugogo kandi mbona uhari.”

Undi na we witwa Kikina yaje asubiza buriya butumwa bwa Sadate amubwira ko akunda ubwamamare. Yagize ati “Ukunda Fam [ubwamamare] Mister.”

Sadate na we yahise amubiza agira ati “Umuntu akunda icyo afite, wowe utayikunda ni uko mutaziranye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abaslay Queen bagiye muri hoteli gushaka abagabo bakura ibyinyo barababura||ibyababayeho nyuma biratangaje

Bimwe mu bintu byakwereka umugore mwiza utagombye kureba ku bwiza bw’inyuma gusa.