Munyakazi Sadate wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports ayikuriye inzira ku murima avuga ko uwakongera kuyimuha atakwemera kongera kuyiyobora.
Munyakazi Sadate avuga ko aramutse yongeye kubona amahirwe yo kuyobora iyi kipe atabyemera kuko uretse ibibazo nta kindi yahuriyemo nacyo.
Ati “Oya ntabwo nayiyobora, impamvu ntayiyobora nahuriyemo na byinshi bitari byiza, kandi ni uko umuntu abivuga abantu bakajya gutukana ariko ni ubundi bunararibonye, nayibera umujyanama kuko ndayikunda ariko kuba nakongera kujya kuyobora Rayon Sports ndumva atari byo kuko umusanzu.”
Ubwo yakoraga ihererekanya bubasha na komite y’inzibacyuho, mu byo bayihaye harimo n’amadeni y’iyi kipe aho na we yabahaye inyandiko ko bamufitiye miliyoni 54, avuga ko afite icyizere cy’uko azayishyurwa n’ubwo ubu ikipe itameze neza.
Ati “ Ntabwo navuga ko yampombeje ahubwo imfitiye amafaranga, nakunze kubivuga kenshi, ndumva ari miliyoni 54 indimo kubera amadeni, biranditse icyo yakoze kiragaragara, niba ari umukinnyi wagurwaga amafaranga akava kuri konti ya Sadate, umukinnyi yahabwaga sheki akayisinyira ko yayakiriye ideni rikamenywa na komite nyobozi”