in ,

Ababyeyi ntibatewe ipfunwe n’uruhinja rwabo rwavutse rusa nk’umusaza

Nubwo babyaye umwana usa nk'umusaza ariko baramwishimiye

Umubyeyi ukomoka mugihugu cya Bangladesh yabyaye umwana ufite umusatsi udasanzwe kandi nkuwumuntu ufite imyaka 80 ariko akaba arimo kwitabwaho n’abaganga.

Ikinyamakuru Daily Mail kivuga ko umwana afite indwara idasanzwe yibasira umuntu umwe kuri miliyoni enye gusa (progeria) itera umubiri w’umuntu gusaza vuba kuruta uko bisanzwe.

Muganga uvura umwana yagize ati: “Uruhinja ntirumeze nk’uruhinja rwose.” “Hari ibimenyetso bigaragara byo gusaza nk’iminkanyari ikabije ndetse n’uruhu rukomeye.”

Nyamara nubwo isi yatunguwe n’umusatsi mwinshi k’umugongo w’umwana, iminkanyari ye, n’umubiri ukomeye nkuwa bantu bakuru, ababyeyi buyu mwana bo ntago babyitayeho nagato. bishimiye umwana wabo kandi bashimishijwe nuko asa.

Papa w’uyu mwana, Biswajit Patro, yagize ati: “turashimira Imana gusa. singombwa yuko tutishimira isura y’umuhungu wanjye. Tuzamwemera uko ameze.”  yongeyeho ati: “Twishimiye cyane kubona umwana w’umuhungu mu rugo. Twari dufite umukobwa. Ubu turi umuryango w’abantu bane. Ni iki kindi twasaba Imana koko.”

Nubwo babyaye umwana usa nk’umusaza ariko baramwishimiye

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abiganjemo abasore batangariye imiterere ya fiancée wa the Ben(AMAFOTO).

Munyakazi Sadate akuriye Rayon Sports inzira ku murima||Dore abyo avuze.