in

Mungire inama ariko Nti muntere amabuye narakosheje gusa ndaremerewe pee

Mungire inama ariko Nti muntere amabuye narakosheje gusa ndaremerewe pee.

Umugabo wari wubatse afite umugore umukunda aragisha inama nyuma yo kuryamana n’umukozi wo murugo wabo bakaryamanira mu nzu y’umupangayi wabo.

Uwagishije inama yatangiye agira ati:”Mwaramutse Ntimuntere amabuye, narakosheje ariko ndaremerewe pe. Mfite amazu nkodesha, imwe mu mazu nkodesha irimo umusore uhamaze imyaka 2.

Turahuza rero, turacudika, tukajya dusangira nagacupa rimwe na rimwe, namufataga nka petit free pe. Kera kabaye naje kugira irari ry’umukozi uturerera abana biba ngombwa ko antiza inzu ngo ngire uko nigenza.

Kuva icyo gihe uyu musore yarampindukanve, asigave ansuzugura, mwumve ngo hashize amezi 6 ibyo bibaye. Gusa yanze kwishyura inzu kandi ntacyo nabona mbwira madamu lyo musabye kumvira munzu arambwira ngo nayivamo azahita abibwira umugore wanjye.

Ndabyemera narakosheie ariko, se ibi bizakomeza kugeza ryari? Nimungire inama Y’icyo nakora kuko abibwiye madame byansenyera kandi n’abana babura umukobwa wabareze kuva bakiri bato kandi baramukunda.

Ndibaza niba nafata iyambere nkicaza umudamu wange nkabimubwira byose uko byagenze cyangwa mungire inama y’icyo nakora murakoze.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’inshamugongo; Abantu benshi cyane bahitanwe n’imvura yaguye mw’ijoro ryakeye -Amashusho

‘Nuko turareba turangije turumirwa daa’ Ifoto y’umunyamakuru David Mugaragu yatumye abantu bitakarije icyizere kigaruka