Hari ibimenyetso byakwereka ko umusore mukundana arimo kugenda asatira umusozo w’urukundo rwanyu ni ahawe rero mukobwa gufata icyemezo kuko ashobora kuba arimo kukwirumo.
Ibi bimenyetso ni ibi bikurikira:
1.UKO ASIGAYE ASUBIZA UBUTUMWA BIRAHINDUKA, AGASUBIZA IJAMBO RIMWE NKA “OKAY”
Kubera ko aba ashaka kugabanya igihe amarana n’umukobwa bakundana, akoresha ibishoboka byose akamusubiza mu magambo makeya
2 ASHYIRA IMBERE AKAZI KE N’INSHUTI ZE KURUSHA UMUKUNZI WE
Atekereza ko bitakiri ngombwa gushakira umwanya n’igihe umukunzi we
3 AGABANYA KUMUHAMAGARA
Byonyine no kuvuganira kuri telephone bihinduka nk’ibyifuzo cyangwa ibidashoboka.
4 NTAGO YEREKANA ICYO ATEKEREZA KU MYAMBARIRE NDETSE N’IMIHINDAGURIKIRE Y’UMUSATSI W’UMUKUNZI WE
Aba atekereza ati” n’ubundi tugiye gitandukana, ni ngombwa ngo mbyiteho se n’ubundi?”.