Hari abahungu benshi batinya gusaba abakobwa ko baryamana, bene abo bakoresha uburyo bwo gukurura umukobwa bakisanga baryamanye. Muri iyi nkuru tugiye kukwereka ibintu umuhungu akora iyo ashaka kuryamana n’umukobwa.
Ashaka impamvu yo kugukoraho
Aha nubona umuhungu ukwikoreshaho bya hato na hato, uzagire amakenga kuko hari igihe aba agushaka.
Aba ashaka ko muganira ku ngingo z’ijyanye no kuryamana
Usanga akubaza niba ukiri isugi, yewe akakubwira kuntu ari impanzi. Aho aba ashaka kukumvisha uburyo mwese mutari mwabikora ko mwabikorera rimwe.
Iyo muri kumwe ntakujya kure
Iyo muri kumwe ashaka uburyo yakwegera cyane ndetse akazajya anyuzamo akanagukoraho bya hato na hato.
Si ibyo gusa umuhungu akora kuko iyo agushaka mu gitanda, asubiza ubutumwa bwawe, aragufuhira, agushukisha impano, aba ashaka ko muhurira ahantu muri mwenyine.