in

Amavangingo abagore bazana mu gihe cy’imibonano yaba aturuka he, ese atandukanira he n’inkari zisanzwe? 

Bamwe bavuga ko ari inkari zisanzwe ziba zije, abandi bakavuga ko ari amatembabuzi yihariye adafite aho ahuriye n’inkari. Aba nibo bari mu kuri kuko mugihe inkari zigira ibara ryegera umuhondo n’impumuro yihariye amavangingo yo asa n’amazi kandi nta mpumuro yihariye agira; ikindi ni uko mu gihe inkari zisiga ikizinga aho zaguye amavangingo yo iyo amaze kuma ntiwanamenya ko hari ikintu cyahaguye.

None se amavangingo aturuka he?

Ku bagore hari ibice bikikije umuvaruhago biri munsi y’uruhago biteye neza neza na porositate ku bagabo. Icyo gice cyitwa imvubura ya Skene (Skene’s gland) cyangwa porositate ngore. Iyi mvubura ubushakashatsi bwagaragaje ko ariyo soko iturukamo ya mavangingo mu gihe umugore yaryohewe n’imibonano mpuzabitsina kandi umugabo akamufasha gutuma ayo mavangingo asohoka.

Kuba abagore bose bagira ako gace, bivuze ko abagore bose banyara ahubwo itandukaniro rikaba ku ngano y’amavangingo basohora, igihe bisaba ngo aze ndetse n’uburyo bukoreshwa ngo aze.

Ubusanzwe umutsi uturuka kuri rugongo ukanyura munsi y’uruhago niwo ufasha mu kuzana aya mavangingo dore ko ari nawo ugera ahazwi nka point G, G-spot. Aha habiri niho h’ingenzi mu gutuma ayo mavangingo asohoka.

Nubwo igihe umugore agize ubushake bwo gukora imibonano mu gitsina cye hazamo ububobere butuma igitsina cy’umugabo kibasha kwinjira bitagoranye ndetse n’umugore ntababare mu gihe cy’imibonano kandi ntanakomereke, amavangingo ntaho ahuriye nayo matembabuzi kuko yo asohokera hamwe n’ahanyura inkari. Niyo mpamvu kuri bamwe ushobora gusanga hivanzemo n’udukari iyo upimye ayo mavangingo.

Hagati y’abagore 10% na 50% bazana amavangingo menshimugihe cyo kurangiza mugihe abari hagati ya 50% na 90% bayazana igihe cyose baryohewe kandi agakomeza kuza mugihe cyose umugabo akojeje igitsina cye ahatuma aza (kunyaza).

Ibiyagize, impumuro n’ibara

Nkuko hejuru twabivuze amavangingo nta mpumuro agira, cyanga nta n’ibara. Gusa kuri bamwe hari igihe aza afite ibara ry’umweru w’amata iyo agitangira kuza nuko nyuma yaba menshi rya bara rikagenda.

Amavangingo akaba agizwe na PSA (prostate-specific antigen) na PAP (prostatic acid phosphatase). Ibi binyabutabire ushobora no kubisanga mu nkari, ariko ku gipimo cyo hasi cyane.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore, dore ahantu wakora umukobwa agahita ashaka imibonano mpuzabitsina

Mukobwa, ngibi ibintu bizakwereka ko umuhungu ashaka ko muryamana