Urubuga elcrema rutanga inama zijyanye n’urukundo, kubaka umuryango n’ibindi bijyana n’imibanire, rugaragaza ko hari ibintu umukobwa wisanze muri ibyo bihe byo kubona urungano rwe rumutumira buri munsi mu bukwe yakwirinda kugwamo.
1.Wikumva ko utari umuntu mwiza bihagije
Ntukigere na rimwe wumva ko impamvu abandi bari gushyingirwa wowe ugasigara ari uko uri mubi. Ntabwo ibintu byose bizira rimwe; nutekereza ko uri umuntu mubi bizatuma ureka n’ibikorwa byiza wakoraga, ube wanahinduka mubi kandi bidakwiye.
2. Wikwiyanga
Wikwiheba ngo ni uko bagenzi bawe bari kugutanga gushyingirwa nyamara wowe utaranabona umusore ukubwira ko agukunda, icyo gihe urimo nibwo ugomba kwikunda cyane ndetse ukiyitaho kugira ngo ibyo abandi bagutanze nawe bikugereho.
3.Ntukabagirire ishyari
Ntukigere ugirira ishyari umuntu kubera impamvu iyo ariyo yose. Buri wese agira urugendo rw’ubuzima anyuramo, niba rero baragutanzeyo wibagirira ishyari. Ntabwo kugutanga gushyingirwa bivuze ko wowe utazabona uwo mwubakana urugo.
4.Wikwitekerezaho cyane
Iki ni ikintu cy’ingenzi, ntabwo uba ugomba kumva ko ari ishyano ryaguye kuba bagenzi bawe bashyingiwe wowe utaranabitekereza; ibyo wibitindaho kuko bikwangiriza ibyishimo ugahora ubabaye ndetse kwiheba kwawe bikaba byatuma utekereza nabi.
5.Wikwitandukanya nabo
Ntukagire ishyari ngo ubucuti wari ufitanye n’urungano rwawe buhite burangirana n’uko bashyingiwe wowe ukiri umukobwa, ubucuti bugomba gukomeza kandi si byiza kwitandakanya nabo kuko inshuti nziza burya kuyibona biragoye.
6.Ntukagereranye ubuzima bwawe n’ubwabo
Gutangira kugereranya ubuzima bwawe n’ubw’abandi nta kintu byakugezaho, uretse gukomeza kumva ubabaye, ukajya mu gahinda ndetse ukananirwa no kubona ibintu byiza bigenda biza mu buzima bwawe.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating