in

Jose Mourinho yirukanwe muri Tottenham igitaraganya.

ZAGREB, CROATIA - MARCH 18: Coach of Tottenham Hotspur Jose Mourinho before the UEFA Europa League Round of 16 Second Leg match between Dinamo Zagreb and Tottenham Hotspur at Stadium Maksimir on March 18, 2021 in Zagreb, Croatia. Sporting stadiums around Europe remain under strict restrictions due to the Coronavirus Pandemic as Government social distancing laws prohibit fans inside venues resulting in games being played behind closed doors. (Photo by Goran Stanzl/PIXSELL)

Ikipe ya Tottenham yamaze gutangaza ko uwari umutoza wayo Jose Mourinho yamaze kumwirukana, nyuma y’amezi 17 yonyine ayitoza.

Mourinho w’imyaka 58 y’amavuko, yageze muri Tottenham mu Ugushyingo 2019 asimbuye umunya-Argentine Mauricio Pochettino, afasha iyi kipe yo mu mujyi wa London gusoza ku mwanya wa gatandatu muri Premier League umwaka ushize.

Kuva Mourinho yagera muri Tottenham, ntabwo iyi kipe yigeze igaragaza kuzamura urwego, ahubwo yasubiye hasi ugereranyije n’uko Pochettino yayisize.

Magingo aya Tottenham iri ku mwanya wa karindwi muri shampiyona, ndetse ikaba yarasezerewe muri Europa League muri Werurwe.Mu mikino itatu ya shampiyona iyi kipe iheruka gukina, yasaruyemo amanota abiri gusa ku manota icyenda basabwaga kubona, ibintu bitashimishije abakunzi ba Tottenham.

Ubuyobozi bw’iyi kipe, buyobowe na Daniel Levy bwafashe umwanzuro wo kwirukana Mourinho nyuma y’amezi 17 gusa ahawe akazi ko gutoza iyi kipe yari yasinyiye amasezerano yo kugeza mu mwaka w’imikino wa 2022/2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu benshi barakariye cyane uyu mugore wishe ubukwe bw’umukobwa we akambara na we agatimba|umukobwa yasutse amarira(AMAFOTO +amashusho)

Mukobwa mwiza, irinde iyi myitwarire mu gihe abonye abo mungana bagiye gushyingirwa wowe uraho.