in

Mukobwa |Mudamu : Uburyo wakosora ikibazo cyo gutakaza imisatsi mbere yo gukoresha indi miti

Gutakaza imisatsi cg gucika imisatsi ni ikibazo gihangayikisha benshi, dore ko ari ikibazo usangana benshi kandi b’ingeri zose; yaba abato cg abakuze, abagabo cg abagore. Imisatsi kimwe mu bimenyetso by’ubwiza bw’umuntu kuyitakaza biba ari ikibazo gikomeye.

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma imisatsi icika cg idakura uko bikwiye, zimwe muri zo; hari imyaka (kuba ugenda ugana mu izabukuru), stress nyinshi, intungamubiri zidahagije, imisemburo itari ku rugero rukwiye, akoko (ni ukuvuga ari ikibazo gisanzwe kiri mu muryango), gukoresha ibinyabutabire bibi nk’amavuta asigwa mu musatsi ashobora gutuma umusatsi utangira gucika, imiti imwe n’imwe, imyunyungugu idahagije mu mubiri cyane cyane nk’ubutare kimwe n’indwara zikomeye zishobora gutuma utangira gutakaza umusatsi.

Umutwe uriho imisatsi igera ku bihumbi ijana (100,000), gutakaza ku munsi udusatsi 50 cg 100 si ibintu bikomeye, ariko iyo utangiye gutakaza irenzeho biba bitangiye kubyara ikibazo. Aha uba ukwiye gutangira gushaka umuti.

Bimwe mubyo twakubwira wakoresha mu gihe ubonye utangiye gutakaza umusatsi wawe cyane.

Dore imiti ya mbere 5 ushobora gukoresha

1.Umutobe w’ibitunguru

Umutobe w’ibitunguru ufasha mu kuvura gutakaza no gucika imisatsi, kubera ukize cyane kuri sulfur, ikinyabutabire gituma amaraso atembera neza mu twenge tw’umusatsi, bityo kigatuma dukora neza tukaba twatuma umusatsi umera.

Ibitunguru kandi bifite ubushobozi bwo kurwanya mikorobe n’ibindi byibasira uruhu bishobora gutuma umusatsi ucika.

Ukoreshwa gute?

  1. Ukamura neza igitunguru kuburyo ubona umutobe wacyo. Wusigirize neza ahafite ikibazo mu musatsi, hanyuma ubirekereho byibuze iminota 30, nuko wogemo, biba byiza kogesha shampoo mu musatsi
  2. ushobora kandi gufata ibiyiko 3 by’uyu mutobe ukabivanga n’amavuta y’igikakarubamba (ubishatse wakongeramo akayiko 1 k’amavuta ya elayo), nuko ukabisigiriza mu mutwe, ukabirekeraho iminota 20 mbere yo koza mu mutwe na shampoo. Wabikora hagati y’inshuro 2 cg 3 mu cyumweru kugeza igihe uzabonera impinduka.
gutakaza imisatsi bishobora gukosorwa n'umutobe w'igitunguru
Umutobe w’ibitunguru ufasha utwenge tw’umusatsi gukora neza bityo umusatsi ukongera ukamera

2. Igikakarubamba

Igikakarubamba kirimo enzymes zifasha umusatsi gukura. Kugira ngo umusatsi ukure bisaba ko pH, ijya ku rugero rukwiye, igikakarubamba gifite ubushobozi bwo kuringaniza pH ku buryo umusatsi ukura neza.

Wabikoresha gute?

  1. sigiriza umushongi cg umutobe w’igikakarubamba
  2. Birekereho byibuze isaha 1 hanyuma wogemo n’amazi y’akazuyazi. Wabikoresha hagati y’inshuro 3 cg 4 buri cyumweru kugeza ubonye impinduka.

Mu gihe wifuza kugira umusatsi mwiza, ushobora kunywa ikiyiko kimwe ku munsi cy’umutobe w’igikakarubamba mbere yo kugira ikindi ufata buri gitondo, bifasha umusatsi gukura neza.

Umutobe cg umushongi uva mu gikakarubamba urinda gutakaza imisatsi bitewe na enzymes zirimo
  1. Amavuta yo mu mutwe yagenewe massage

Hari amavuta yagenewe gusigwa mu mutwe, kuyakoresha usigiriza mu mutwe (massage), bizongera imitemberere y’amaraso mu twenge tw’umusatsi ndetse byongerere ingufu imizi y’imisatsi. Ibi kandi bituma wumva umerewe neza, bikagubanyiriza stress.

Hari amavuta atandukanye akoreshwa muri massage y’umusatsi nka elayo, coconut oil, Castrol oil cg amavuta ya almond. Yose wayabariza muri farumasi cg supermarket.

  1. Umutobe wa beterave

Umutobe wa beterave urimo imyunyungugu nka potasiyumu, fosifore, kalisuyumu ndetse na vitamin B nyinshi na C. ubamo kandi proteyine n’ibyongera imbaraga byose bifasha mu mikurire no gutuma umusatsi umera neza.

Ukoreshwa gute?

  1. Ushobora kunywa uyu mutobe, kongera beterave ku ifunguro ryawe. Ushobora kandi na none gukoresha indi mitobe nk’uwa karoti cg lettuce
  2. Wafata ibibabi bya beterave washyize mu mazi, ukabicanira kugeza bibize, hanyuma ukabikuba ahafite ikibazo mu musatsi, ubirekeraho byibuze iminota 20 mbere yo koga. Wabikora inshuro byibuze 3 mu cyumweru kugeza ubonye igisubizo.
Umutobe wa beterave urinda gutakaza imisatsi kubera intungamubiri zuzuyemo

5. Indabo za hibiscus

Indabo za hibiscus ni umuti ukomeye uvura gutakaza umusatsi. Uretse kuba zifasha mu mikurire y’umusatsi, zishobora no gukoreshwa mu kurwanya imvuvu no kurinda imvi ziza umuntu akiri muto.

Zikoreshwa gute mu kubuza gucika k’umusatsi?

  1. Ufata izi ndabo nk’10 ukazishyira mu mavuta ya coconut (coconut oil wayigurira ahantu hose hacururizwa amavuta yo mu mutwe) udukombe 2.
  2. Urabicanira kugeza ubonye bibaye amavuta afashe
  3. Aya mavuta uyasiga mu musatsi hose, bikaba byiza ubikoze mbere yo kuryama. Ushobora kuryama birimo, ukoga mu mutwe mu gitondo
  4. Ushobora kubikoresha inshuro 2 cg 3 mu cyumweru, kugeza ubonye hari igihinduka.
Uruvange rw’indabo za hibiscus rutuma umusatsi wongera kumera

Gukemura ikibazo cyo gutakaza umusatsi, ushobora kugerageza bumwe muri ubu buryo tumaze kuvuga. Kurya indyo yuzuye kandi ikize kuri proteyine na vitamines byagufasha gukomeza kugira imisatsi myiza, no kukurinda gucika cg kugira imisatsi mibi.

Src: umutihealth

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi Marcos Rashford yibereye mu rukundo n’umwana bakuranye

Ibya Safi Madiba n’umugore we bishobora kuba bigiye kugera ku iherezo (Inkuru irambuye)