in

Batangiye kunsambanya mfite imyaka 15 bantera inda|ndumva ntacyo maze nshatse napfa|umva agahinda k’uyu mwari.

Uyu mukobwa ukiri muto, atuye mu murenge wa Nyakabanda muri Kigali,avuga ko yatewe inda afite imyaka 15 y’amavuko ndetse biza kumusigira uburwayi bwo mu nda.

Uyu mukobwa witwa Albertine ubwo yasurwaga na Afrimax Tv yagaragaje agahinda gakomeye yatewe no kuba yarasambanyijwe akiri muto ndetse agaterwa inda imburagihe ibintu byamusigiye uburwayi bwo munda.

Mu marira, Albertine yagize ati:”bijya gutangira umukobwa w’inshuti yajye yanjyanye ku musore, nuko bampa fanta ntaziko irimo ikinini cya feneriga,ndasinzira bakora ibyabo.Naje gutwita gusa ikindi gihe bantwaye ahantu ,nkeka ko ari kwa muganga, barambwira ngo game igiye kurangira,bashaka ko nkuramo inda,ndababwira ngo njyewe sinshaka kwica, narabacitse ndagenda.”

Uyu mukobwa waje kwibaruka ,akaba afite umwana yavuze ko ajya agira agahinda iyo yibutse ubuzima yaciyemo ,ndetse akaba arwaye mu nda.Ati”Nshatse napfa nubundi ntacyo nshigaje ku isi”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Karekezi William
Karekezi William
2 years ago

Oooh my God😭 sister ihangane nyuma ya byose ubuzima burakomeza

Mukobwa, menya amagambo utagomba kubwira umukunzi wawe nubwo waba umukunda bingana iki.

Bwa bwato buhenze cyane bwa Sheebah karungi bwarohamye burashya.