Dore ibintu 6 abakobwa bakora bakereka abasore bakundana ko bazavamo abagore beza:
1.Kuvugisha ukuri
Ukuri ni kimwe mu bintu bikomeye byubaka umubano w’abantu kandi bigatanga ubwizerane bukomeye hagati y’abakundana baba barabanye cyangwa batarabana. Iyo rero ukunda kubwiza ukuri umuhungu mukundana ndetse mwitegura kubana, bimuha icyizere ko uzabikomeza no mu rugo ndetse akabona ari bimwe mu mico myiza ikuranga kandi uzahorana, bityo akakubonamo umuntu w’agaciro kuri we, mu gihe muzaba mubana.
2.Kugira ubwitonzi n’ubushishozi
Ikintu cyiza cyereka umusore mugiye kuzabana ko uzavamo umugore mwiza ni uko uba witonda kandi mu byo ukora byose ukabanza gushishoza kuburyo udahubuka cyangwa ngo uhuzagurike.
3.Gushyira ibintu ku murongo
Umukobwa uzaba umugore mwiza aba azi gukora ibintu byose kuri gahunda kuburyo ibyo akora biba bisobanutse, kandi atavangavanga ibyo akora, atica gahunda, mbese atajagaraye. Ibi bituma umusore agira icyizere ko n’iby’urugo azabasha kubigenzura neza .
4.Kuba inshuti nyanshuti y’umukunzi
Kugaragariza umusore ko umukunda kandi ukaba uri n’inshuti magara ye, imwe abona mu byiza no mu bibi bimuha icyizere ko uzakomeza kumukunda iteka, kandi urukundo rukaba arirwo rwa mbere ruyobora urugo ndetse ikaba imwe mu nshingano ikomeye abashakanye bagomba kuzirikana.
5.Kwihangana
Umukobwa uzaba umugore muzima mu rugo arangwa no kwihangana mu bibazo bimwe na bimwe byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye, nabyo bigaragaza ko azabasha kubaka urugo kuko burya mu rugo haba ibigeragezo byinshi bisaba kwihangana gukomeye.
6.Gukura mu bitekerezo
Kugaragariza umusore ko ukuze bihagije, bitari mu myaka ufite cyangwa igihagararo, kuburyo ugira ibitekerezo bizima byubaka, ukabasha kwigira inama no kuyigira umukunzi wawe kandi ukaba uzi gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye. Ibi bituma umusore abona ko uzi ubwenge kandi ukuze mu bitekerezo,bityo bikamuha icyizere cy’uko uzabasha inshingano z’urugo.