in

Mukecuru Mado umufana ukomeye wa Mukuru VS n’ikipe y’igihugu yavuze impamvu aticara mu ntebe z’abanyacyubahiro.

Mukecuru Mado umufana ukomeye wa Mukuru VS n’ikipe y’igihugu Amavubi yavuze impamvu aticira mu ntebe z’ibyibahiro ndetse anagaruka kumpamvu abona Mukuru VS itagitsinda nka mbere.

Mu kiganiro mucekuru Mado yagiranye na Rigoga Ruth umunyamakuru wo kuri RTV,yavuze ko yatangiye gufana Mukuru VS kubwa Mutara III Rudahigwa ndetse akaba yarakinnye umupira w’amaguru muri Mukuru VS gusa.

Mukecuru Mado abajijwe impamvu aticira mu ntebe z’abanyacyubahiro yavuze ko mu ntebe z’icyubahiro atabona abo baganira ariko ay’ari ahasanzwe abona abandi bafana bafatanya gufana, abajijwe impamvu abona Mukuru VS atakitwaraneza nka mbere yavuze ko aruko basigaye bashyiramo abana,Mado ati:”kera baratsindaga arik’ubu basigaye bashyiramo abana no mu nama narabivuze”,hano mukecuru Mado yanavuze uko amenya isaha y’igihe agira kuri stade gufana Mukuru VS cyangwa ikipe y’igihugu,Mado yagize ati:”iyo numvise kazi ni kazi mpita nkaraba” aho “kazi ni kazi”yavugaga ni ikiganiro gica kuri radiyo Rwanda buri munsi kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatandatu hagati ya saa tanu na saa sita z’amanywa.

Mukecuru Mado yavuze ko iyo Mukuru VS yatsinzwe atarya, Mukecuru Mado ati:”Mukuru VS yatsinzwe sinjya rya sinjya nywa mpita ngenda nkaryama” aho yakomeje asobanura umunyamakuru Ruth ko imwisengeneza we ahita abimenya ko Mukuru VS yatsinzwe.

 

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Aba bana baratuma dusubira kwiga”-Clapton Kibonke yahawe urwa menyo nyuma yo kunanirwa gusubiza imfura ye (video)

APR FC izakina umukino wa gicuti n’ikipe iheruka kuyibabaza bikomeye