in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Mukarujanga na wa muhanzi babyaranye bahishuye byinshi ku rukundo rwabo bitari bizwi||Rocky Kimomo yatanze passe

Mukarujanga n’umukunzi we babyaranye ,True Boy batangaje byinshi bitari bizwi ku buryo binjiye mu rukundo.Baganira na Igihe Kulture kuri shene yabo ya Youtube, Mukarujanga n’uyu musore bari kumwe bavuze ku kuntu bahuye, uko ibyari umubano usanzwe byasize bubatse imikoranire mu kazi ka buri munsi ndetse n’uko byatangiye babyaranye.

Mukarujanga avuga ko yahuye bwa mbere na True Boy mu Ukuboza 2019 ubwo bari bitabiriye igitaramo cy’abanyarwenya kizwi nka #Bigombaguhinduka.

Iki gihe Rocky Kirabiranya uzwi mu gusobanura filime yari kumwe na True Boy wari wanaririmbye muri iki gitaramo, nyuma ni bwo Mukarujanga yaje guhura na bo.

True Boy avuga ko mu minota mike bamaranye yari yamaze kumva ko uyu mukinnyi wa filime ashaka gufasha abahanzi ba muzika, ahita amusaba ko bakorana.

Mukarujanga avuga ko yahisemo gufasha True Boy mu muziki kuko yari amubonanye n’abantu b’inshuti ze kandi yizeye, akumva ko bakoranye bakora ibintu byiza.

Nguko uko batangiye gukorana, maze uko iminsi yagiye yicuma uwari umujyanama w’umuhanzi atangira kuba umukunzi we.

Icyakora gukundana kwabo ntabwo byari byoroshye nkuko Mukarujanga yabigarutseho. Ni ibintu byasabye uyu musore amezi atandatu atereta yarimwe urukundo.

Mukarujanga avuga uko byagenze kugira ngo yemere ko bakundana nyuma y’amezi atandatu yaramwangiye.

Yakomeje yagize ati “Uyu musore ntava ku izima, ikintu yiyemeje aragikora, ntacika intege. Yakomeje kubinsaba birangira mwemereye.”

Mukarujanga agaruka ku cyatumye ahitamo True Boy nk’umusore bakundana, yagize ati “Ni umusore uzi kuganira kandi akanigirira icyizere!”

Ku ruhande rwa True Boy we avuga ko yahisemo gukunda Mukarujanga kuko ari umukobwa ugaragara nk’umwana ariko kandi akaba umutesi.

Nyuma y’igihe gito biyemeje gukundana, baje no gutera urubuto rwavuyemo umwana w’umukobwa.

Icyakora nubwo babyaranye iyo uganira nabo bakubwira ko nta gahunda yo kubana bafite kuko buri wese ari mu rugendo rwo kwiyubaka.

True Boy yavuze ko byibuza bihaye imyaka itanu baba bakiri kumwe bakaba aribwo batekereza iby’ubukwe, icyakora iyo muganira wumva ko atari n’abantu bahangayikishijwe nabwo.

Mukarujanga yagize ati “Byibuza twihaye imyaka itanu, nituyimara tugikundana nibwo twatekereza ibyo kubana.”

Ku bijyanye n’imikoranire mu muziki, aba bombi bavuze ko nyuma yo kubyara no kurangiza amashuri ye yisumbuye agiye kongera gusubukura iby’umuziki.

True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo “Ibituzura” yakoranye na Social Mula na “Nkufashe”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’urukundo rudasanzwe Muteteri yakunze umusore utagira amaguru||ibyabo bikomeje kwandika amateka.

Ibyavuzwe kuri Miss Pamella wafotowe aragiye inka.