in

Mukanya gashize habaye impanuka iteye ubwoba y’indege yaguye ahakorerwa ubucuruzi ihita iturika -AMAFOTO

Indege yo mu bwoko bwa Helcopter yakoreye impanuka mu cyanya cyagenewe ubucuruzi mu gihugu cya Nigeria hanyuma irashya irakongoka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gihugu cya Nigeria mu mujyi wa Lagos mu gace ka Ikeja indege yo mu bwoko bwa Helcopter yaguye hasi hanyuma ihita iturika irashya.

Nk’uko umuvugizi wa Leta yo mu mujyi wa Lagos, Ibrahim Farinloye yatangaje ko iyi ndege yari irimo abantu babiri abo baje kurokorwa nyuma y’uko iyi ndege yari imaze kugwa hasi nk’uko tubikesha ikinyamakuru Reuters.

Iyi ndege ifite ibirango bya5NCCQ ikaba ari iya kompanyi Airfirst Hospitality and Tour Ltd NkukoNational Emergency Management Agency ibitangaza.

Iyi ndege yaguye hafi y’ikibuga cy’indege ubwo yendaga kugwa ku kibuga kiri muri ako gace ka Ikeja ndetse n’abantu babiri barimo bahise barokorwa.

Kugeza magingo aya ntabwo hari hamenyekana icyateye iyi mpanuka ariko hakomeje gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka y’indege.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Buri wese yari afite agahinda ku maso! Ibyamamare bitandukanye mu myidagaduro nyarwanda bitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma Producer Junior Multisystem witabye Imana – AMAFOTO

Amashusho: Bluce Melody yaririmbye indirimbo yasabwe na nyakwigendera Junior Multisystem ko yazayiririmba ku kiriyo cye