Umusifuzi w’umunyarwandakazi Mukansanga Salima Rhadia yakoze agashya ubwo yajyaga gutanga ikarita akayibura yayitaye mu kibuga.
Mukansanga Salima ubwo yari ari kuyobora umukino wahuzaga ikipe y’igihugu ya Guinea na Zimbabwe yaje guta ikarita y’umuhondo mu kibuga, yaje kubimenya ubwo yajyaga gutanga ikarita akayibura bikarangira umukinnyi ayimuzaniye.
Uyu musifuzikazi ukomoka mu Rwanda wari umukino we wa mbere yari asifuye mu gikombe cy’Afurika mu bagabo ari mu kibuga hagati.
Mukansanga Salima kandi yanditse amateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’igitsina gore ubashije gusifura umukino w’igikombe cy’Afurika ari mu kibuga hagati.
Uyu mukino we wa mbere yayoboye yawitwayemo neza nta kindi kibazo yigeze ahura ntacyo uretse ibyo twavuze haruguru byo guta ikarita.
Uyu mukino wahuzaga Guinea na Zimbabwe waje kurangira ikipe y’igihugu ya Zimbabwe itsinze Guinea ibitego bibiri ku busa.
Mukansanga Salima Rhadia w’imyaka 33 y’amavuko, akomoka mu karere ka Rusizi, akaba yarize ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe.
Ako kamisebeje ariko ntacike inte bibaho p
Erega nawe ariwowe buriya nigihunga mwimurenganya mwibukeko arubwambere . kd ririya rushanwa rirakomeye cyane naho nakwatagize ubutaha azagabanye igihunga.
No: +250780439806