Kuri uyu wa mbere, nibwo bamwe mu basifuzi bakomeye hano mu Rwanda barimo na Mukanzanga Salim Rhadia, berekeje mu mahugurwa yateguwe na CAF agomba kubera mu gihugu cya Misiri.
Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru batunguwe n’igice uyu musifuzikazi w’umunyarwanda yagiye guhugurwamo kandi bari baziko akunze gusifura mu kibuga hagati cyangwa kuruhande.
Mukansanga yagiye guhugurwa mu basifuzi bazajya bakoresha VAR. Nkuko bitangazwa na CAF, ivuga ko Salim azagenda guhugurwa muri abasifuzi bakoresha amashusho(VAR referees), bivuzeko dushobora cyane kuzajya tubona uyu musifuzikazi mu itsinda ryabareba kuri VAR cyane kuruta kuba twamubona mu kibuga.
Ntabwo Salim ari we wagiye wenyine hano mu Rwanda, kuko yajyanye na Ishimwe Claude( Cucuri) kandi bajyanye n’abasiguzi babarundi basifuye umukino wahuje u Rwanda na Ethiopia barimo Gorge Gatogato na Ndabihawenimana Pacific, aba bo bagiye mu Cyiciro cy’Abasifuzi.