in

Muhire Kevin wafashe umwanzuro wo kugaruka hano mu Rwanda, yahisemo ikipe ashaka kwerekezamo hagati ya Rayon Sports na APR FC

Umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Yamourk ibarizwa mu gihugu cya Kuwait ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Muhire Kevin agiye kugaruka gukina hano mu Rwanda.

Umwaka ushize w’imikino nibwo Muhire Kevin yerekeje mu ikipe ya Yamourk ikipe icyiciro cya kabiri muri Shampiyona y’igihugu ya Kuwait, yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe gusa bivuze ko kugeza ubu nta kipe afite.

YEGOB twaje gushaka amakuru yerekeye kuri Muhire Kevin tumenye ko yabwiye abantu be bahafi ko ashaka kugaruka gukina hano mu Rwanda nyuma yo kurangiza amaserano muri
Yamourk. Uyu musore yaje no kubamenyesha ko ikipe ya Rayon Sports ari yo yakinira nyuma yo kuyigiriramo ibihe byiza ari na Kapiteni wayo.

Ikipe ya Yamourk Muhire Kevin yerekejemo, 2021-2022 nibwo yamanutse mu cyiciro cya kabiri kuko muri shampiyona y’icyiciro cya mbere Kuwait league ikinwa n’amakipe 10, aho yabaye iya 9 ifite amanota 12 mu mikino 18 ikinwa, ihita imanuka.

Ikipe ya Rayon Sports ibonye Muhire Kevin yaba ibonye umukinnyi mwiza bitewe ni uko ari umukinnyi ufite imbaraga ndetse n’umupira mwinshi ku kirenge ndetse biranavugwa ko ibiganiro byatangiye hagati y’impande zombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya arakunzwe ku murusha: Mbappe yeretswe urukundo n’abafana maze Haaland bamushyira ku ruhande

Burya koko inzara yarateye: Umugabo yabuze uburisho maze afata utwana tw’imbeba aturisha ubugari (Amashusho)