in

Muhanga: urujijo ku rupfu rw’umugabo wasanzwe yitabye Imana ku muhanda.

Umugabo witwa Rukundo Célestin w’imyaka 34 y’amavuko yasanzwe yapfiriye hafi y’ingo z’abaturage mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.

Uwo mugabo wari usanzwe akora akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Muhanga bamusanze yapfiriye mu Mudugudu wa Rutenga mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021.

Amakuru avuga ko uwo mugabo ku mugoroba wo ku wa Mbere yari yasinze, aza guhura n’abanyerondo bajya kumucumbikishiriza mu rugo rw’uwitwa Habimana Antoine.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo kugira ngo hamenyekane icyo yazize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Miss Mwiseneza Josiane yabwiwe nyuma yo kugira ibihe byiza na Miss Irasubiza Alliance.

Umugore wubatse yahishuye uburyo kuryamana n’abasore 5 bahoze bakundana(ex) bimuryohera bikamwibagiza umugabo we burundu||Aratabaza