Umugabo ukekwaho ubujura wo mu karere ka Muhanga yahisemo kwiyahura ubwo abaturage bazaga mu rugo rwe kumwishyuza bimwe mu byo akekwaho kwiba gusa bahita bamutabara atarapfa.
Tv1 dukesha iyi nkuru yatangaje ko uyu mugabo wo mu murenge wa Nyamabuye usanzwe avugwaho kwiba, abaturage bagiye kumwishyuza bimwe mu byo akekwaho kwiba maze ahitamo kwiyahura.
Ku bw’amahirwe ariko abaturage bahise batabarira hafi , maze uyu mugabo ahita ajyanwa kwa muganga atarapfa.Amakuru akaba akomeza avuga ko uyu mugabo yajyanwe atikibasha kuvuga , nyuma yo kugerageza kwiyahura.

