in

Igikombe cy’isi: U Bufaransa bubifashijwemo na Mbappé bwigobotoye Denmark

Mbappé wagoye ubwugarizi bwa Denmark

U Bufaransa butsinze Denmark Ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino wabahuje kuri uyu wa gatandatu mu mikino y’igikombe cy’isi mu itsinda D wabereye kuri sitade yitwa 974 Stadium.

Wari umukino utoroshye

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Bufaransa:
France XI: Lloris; Koundé, Varane, Upamecano, Theo Hernández; Tchouaméni, Rabiot; Dembélé, Griezmann, Mbappé; Giroud.
Uyu mukino wo mu itsinda D wari wabanjirijwe n’uwahuje Australia igatsinda Tunisia igitego kimwe ku busa.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Denmark:
Denmark XI: Schmeichel; Andersen, Nelsson, Christensen; Kristensen, Hojbjerg, Eriksen, Maehle; Lindstrom, Cornelius, Damsgaard.
Mbappé wagoye ubwugarizi bwa Denmark

Iminota icumi ya mbere yaranzwe ko kwiharira umupira kw’abasore b’u Bufaransa kuko bageze imbere y’izamu rya Denmark incuro eshatu ariko Varane yashyira ku mutwe umupira ugaca hejuru y’izamu rya Denmark.
Ku munota wa 20 Andreas Christensen yabonye ikarita y’umuhondo biturutse ku gukurura Mbappe ubwo yaramusize, u Bufaransa bubona kufura ariko Rabiot ateye umutwe ku mupira mwiza yarahawe na Dembele umuzamu arahagoboka.
Ku munota wa 33 imbere y’izamu rya Denmark u Bufaransa bwari bwahagize ibirindiro kuko byibuze abasore nka Kounde, Mbappe na Dembele ariko gutsinda igitego biba ibidashoboka.
Andreas Christensen watsinze igitego cya Denmark

Denmark ku munota wa 36 yabuze igitego cyabazwe ubwo Andreas Corneilus bamuhaga umupira akiruka ariko yawutera ugaca hanze.
Ku munota wa 40 Mbappe yahushije igitego ku mupira mwiza yarahawe na Dembele ariko ashose ashaka gutungura umuzamu awutera kure.
Igice cya mbere cyarangiye impande zombi zinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’impinduka ku ruhande rwa Denmark kuko bakuyemo Cornelius hakinjiramo BraithWaite.
Mbappé wishimiwe cyane n’abafana

Ku munota wa 56 Klyian Mbapee yazamukanye umupira yihuta ariko ageze imbere y’izamu awuteye Schmeichel umuzamu wa Denmark awukuramo.
U Bufaransa bwakomeje gushaka igitego hasi hejuru ku munota wa 60 Mbappe yatsinze igitego ku mupira mwiza yarahawe na Theo Hernandez u Bufaransa buba bubonye igitego cya mbere.

Nyuma y’uko Giroud byagaragaraga ko atari mu mikino baje kumukuramo hinjiramo Thuram ku munota wa 63.
Nyuma y’uko Denmark itsinzwe igitego yahise ishaka uburyo bwo kwishyura bidatinze ku munota wa 67 Andreas Christensen yatsinze igitego ku mupira warutewe neza na Eriksen kuri koroneri.
Ku munota wa 78 u Bufaransa bwakomeje gushaka igitego cya kabiri binyuze kuri Rabiot wateye ishoti rya ngarama ariko akawunyuza hejuru.
Mbappé wagoye ubwugarizi bwa Denmark

Ku munota wa 86 Mbappé yatsinze igitego cya kabiri cu’u Bufaransa ku mupira mwiza yarahawe na Griezman maze Mbappé nawe akozaho itako kiba kiranyoye.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye umusifuzi yongeraho itandatu.
Umukino warangiye ari Ibitego bibiri by’u Bufaransa kuri kimwe cya Denmark.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga: umujura bagiye kumwishyuza ahita yiyahura

Ifoto y’umunsi: Assia yashyize hanze ifoto y’imodoka ye idasanzwe nyuma y’iminsi micye mugenzi we Alliah Cool yerekanye inzu ye y’akataraboneka