in

Muhanga: Umubyeyi utamenyekanye yataye uruhinja ku gasozi

Umusaza w’imyaka 61 y’amavuko yatoraguye uruhinja rumaze nk’ibyumweru bibiri ruvutse, asanga ari ruzima  arushyikiriza inzego z’Ubuyobozi.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyiciro, Akagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga.

Amakuru ava aho avuga ko ahagana saa moya z’ijoro ryo ku wa 07 Ukwakira, 2022 aribwo uyu musaza Munyaneza Vincent  yatahaga iwe mu rugo, akumva iruhande rwe umwana arira yihutira kumureba.

Uyu musaza amaze kumubona yatabaje ubuyobozi n’abaturage basanga uruhinja rwahogoye, bihutira kumujyana kwa Muganga kugira ngo barusuzume barebe niba nta kibazo cy’uburwayi cyangwa ingaruka yatewe n’imbeho cyane ko wabonaga yanduye, kuko uwamubyaye atigeze amwitaho.

Uwitwa Ruzindana yavuze ko ku bitaro i Kabgayi aho uyu mwana ari, abaganga basanze ari muzima bakaba barimo kumwitaho.

Ati: “Turimo gushaka umuryango umurera kuko uwamutaye atarabasha kumenyekana.”

Yavuze ko bahamagaye abajyanama b’ubuzima kugira ngo bakore igenzura ku bakobwa bari basanzwe batwite,barebe ko harimo uwaba yabyaye agata umwana ku gasozi.

Ati: “Mu kanya batubwiye ko ntawe babonye, gusa twatanze amatangazo no mu yindi mirenge duhana imbibi dutegereje amakuru baza kuduha.”

Gusa yavuze ko nubwo hari bamwe mu bakobwa babyariye iwabo, ariko ari ubwa mbere muri uyu murenge umubyeyi cyangwa umukobwa abyara agafata icyemezo cyo kujugunya uwo yibarutse ku gasozi.

Ruzindana yasabye abafite ingeso mbi nk’izi ko mu gihe baba batwite bajya bita ku bana babyara aho kubajugunya, kubera ko umwana iyo avutse ataba ari uw’umubyeyi gusa, ahubwo aba ari ni uw’igihugu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Naryamanye na Bamenya”Young grace yahishuye byinshi ashinjwa birimo n’ubutinganyi (video)

Birababaje; Umukobwa w’ikizungerezi yitabye Imana ubwo yari ari kwibagisha bimwe mu bice by’umubiri we (Amafoto)