Abanyeshuri bo muri ishuri rya GS St Etienne,baravugwaho gukubita umubyeyi ucuruza utuntu barya tuzwi nka Bwende, bamubuza kugaruka kuhacururiza .
Uwamahoro Joselyne wahohotewe n’aba banyeshuri yabwiye Umuseke dukesha aya makuru ko we ubwe yiyumviye umuyobozi w’iri shuri abwira bamwe mu banyeshuri ngo bajye kumwambura utwo tuntu barya [Bwende] ngo naramuka abyanze banamukubite.
Ati:’’Nagerageje kwiruka baramfata bankubita hasi muri iyi mirima y’abaturage bagenda bankurubana nambaye ubusa’’.
Hari n’abandi baturage bashinja umuyobozi w’iri shuri gutegeka abanyeshuri gukubita uyu mubyeyi ndetse ko biboneye aba banyeshuri bamwadukira bakamukubitira mu murima w’ibigori n’ibishyimbo na byo bikangirika.
Umwe muri bo witwa Ndatimana Emmanuel yagize ati:’’Turifuza ko uyu mubyeyi bahohoteye bakamwambika ubusa asubizwa agaciro kandi Umuyobozi akaryozwa amakosa yakoze’’.
Gusa Mwumvaneza Jean de la Croix Emmanuel uyobora iri shuri rya GS Saint Etienne ushinjwa gukubitisha uyu mubyeyi we arabihakana.
Uyu muyobozi w’ishuri we avuga ko atanamenye n’igihe abanyeshuri be bagiye guhohotera uyu mubyeyi. Yagize ati:’’Birukanse bose bampunga ariko ntabwo nigeze menya ko bahohoteye uwo mugore’’.
Bamwe mu banyeshuri bakubise uyu mubyeyi, bavuga ko babikoze babitegetswe n’umuyobozi wabo wababwiye ko yigeze kumva abacururiza Bwende kuri iri shuri bigamba ko abanyeshuri nibabambura, bazazana bwende zihumanye.