in ,

Umukobwa Ararira Ayo Kwarika Nyuma Yuko Atangajeko Mukwa 12 Azakora Ubukwe None Hageze Nta Mugabo Arabona

Isioma Favour, umukobwa wo muri Nigeria, ababajwe cyane no kuba atarabonye umugabo nyuma yo guhitamo tariki 4 Ukuboza nk’umunsi w’ubukwe bwe.

Byose byatangiye mu ntangiriro zuyu mwaka, ubwo Isioma Favour yafataga icyemezo gishingiye ku kizere ko azashyingirwa ku wa gatandatu, 4 Ukuboza 2021.

Ariko, ikizere kiri kuyoyoka, kuko atarahura n’umukunzi kugeza ubu.

Yiyambaje imbuga nkoranyambaga maze ashyiraho amafoto ye arira cyane, amarira atemba ku matama, atangaza ko akeneye umugabo kuko itariki y’ubukwe yegereje.

Yagize ati “Ndumva nshaka kurira. Mukwa mbere uyu mwaka, hamwe n’abandi badafite abakunzi twahisemo itariki y’ubukwe bwacu maze mfata tariki ya 4 Ukuboza. Calendar yange yatangiye kunyibutsa ko ubukwe buri mu cyumweru gikurikira, kandi ntana Fiance ndabona, nta mukunzi yewe n’abagabo ntibamvugisha. Ntawundi mfite nabwira, Ndababye rwose”

 

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa watejwe ibimonyo iyumvire ibyamuyaho nyuma (video)

Muhanga: ibyo abanyeshuri bakoreye umubyeyi ucuruza hafi y’ishuri ni akumiro