in

Muhadjiri Hakizimana nyuma yo kwirukanwa yahawe amafaranga menshi yakanze abandi bakinnyi b’abanyarwanda

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Muhadjiri Hakizimana yamaze gusezererwa na Al- Kholood yerekejemo mu meshyi y’umwaka ushize wa 2022.

Tariki 26 kamena 2022, nibwo twabatangarije ko Muhadjiri Hakizimana yerekeje mu ikipe ya Al- Kholood FC yo mu gihugu cya Saudi Arabia asinye amasezerano y’imyaka 2 muri iyi kipe
itaramuhiriye kuva yayigeramo.

Muhadjiri kuva yagera muri iyi kipe ntabitego byinshi yigeze atsinda nka rutahizamu wari witezweho byinshi. Iyi kipe nyuma yo kubona ko ubushobozi bw’uyu mukinnyi ntakintu bwabafasha, bahise bamusezerera kugirango bashake abandi bakinnyi b’abanyamahanga beza cyane ko Muhadjiri bivugwako yahembwa amafarnga menshi kandi umusaruro ntawo.

Amakuru YEGOB yamenye ni uko Muhadjiri Hakizimana nyuma yo kwirukanwa agomba guhabwa ibihumbi 120 by’amadorari, bivuze ko ari Milliyoni 120 zirengaho z’amanyarwanda. Andi makuru ahari ni uko Muhadjiri nyuma yo kumenyeshwa ko agomba kwirukanwa yahise yigarukira hano mu Rwanda ni naho yaririye iminsi mikuru.

Hakizimana Muhadjiri yakiniye amakipe menshi hano mu Rwanda kandi akomeye arimo APR FC, Rayon Sports, Police FC ndetse na AS Kigali.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nkundineza Eugene
Nkundineza Eugene
1 year ago

Ntimukabeshye yakiniye Rayon ryari?

Bally
Bally
1 year ago

Nikikwereka ko nibindi ari ibinyoma, uriya musore aba mubapfumu, ibya Ruhago nabireke

Byari amarira n’agahinda mu muhango wo gusezera abavandimwe batatu ba Mugamba bitabiye Imana umunsi umwe

Israel Mbonyi yongeye gukora amateka i Burundi