Mugisha Samuel wigaragaje cyane muri Tour du Rwanda ya 2016, yegukanye agace ka Nyanza-Rubavu mu ntera y’ibirometero 180 mu irushanwa ryo gutoranya 15 bazahagararira u Rwanda mu Ugushyingo.
Uyu musore uri mu ba mbere mu kwiruka ahazamuka, yasize bagenzi be 28 bari bahatanaga akoresheje amasaha 4:44’:27”.
Iri siganwa ni irya mbere muri abiri ategura Tour du Rwanda ya 2017, ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu aho abanyonzi 28 bahagurutse mu Karere ka Nyanza berekeza i Rubavu mu ntera y’ibirometero 180. Kuri iki Cyumweru, abasiganwa bazazenguruka mu Mujyi wa Rubavu inshuro enye babone guhaguruka berekeza i Musanze aho bazakora intera ya kirometero 95.
Abakinnyi 28 baryitabiriye bazatoranywamo 15 bazahagararira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda 2017 biteganyijwe ko rizatangira tariki 12 Ugushyingo rigasozwa kuri 19 Ugushyingo 2017.





















