in

Mugiraneza Jean Baptiste Migi wishongoye kuri Rayon Sports ashobora kuba umutoza wayo mu minsi iri imbere

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi mu mupira w’amaguru nawe ari mubahawe uruhushya rutegura umuntu kuba umutoza Licence D.

Kuri uyu wa gatanu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA yatanze k’umugaragaro imushya zo gutoza mu cyiciro kibanza kizwi nka Licence D ku bantu bari bamaze iminsi bari muri aya masomo ajyanye n’uru ruhushya.

Abakinnyi batandukanye basanzwe bakina umupira w’amaguru hano mu Rwanda ndetse b’abanyarwanda bayobowe na Mugiraneza Jean Baptiste ndetse na Rugwiro Herve ndetse n’abandi nabo bagiye gutangira urugendo rushya nyuma yo kukanyuzaho ari abakinnyi ndetse bakomeye cyane.

Si aba gusa bahawe iyi license D ahubwo harimo na Kayumba Soter ukinira ikipe ya Mukura Victory Sport, Amran Nshimiyimana usanzwe akinira Musanze FC ndetse n’abandi bantu batandukanye bamaze iminsi bafata aya masomo bari muri abo bantu bashyikirijwe licence zabo.

Mugiraneza Jean Baptiste mu minsi yashize yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe atapfa gukinira bitewe nuko yakiniye ikipe ya APR FC kandi ikaba yaramufashe nk’umwana wayo, nyuma y’iki gikorwa dushobora kuzamubona mu minsi iza ari umutoza wayo nubwo atayikinira wasanga kuyitoza byo byashoboka.

Iki gikorwa FERWAFA yakoze ni icyo gushimwe ubwo bivuze ko twategereza n’izindi licence zitandukanye hatangwa amahugurwa ajyanye nabyo aho kuzajya bareka abantu bakajya kuzikorerera mu bindi bihugu kandi natwe ntacyo tubuze.

 

 

 

 

 

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’akababaro: Uwahoze ari umuyobozi muri FERWAFA yitabye Imana

Rwamagana: Umurambo w’umusore wasanzwe ku ipoto bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gukora amahano