in

Rwamagana: Umurambo w’umusore wasanzwe ku ipoto bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gukora amahano

Umusore witwa Nsengiyumva Pusuri wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gahengeri, Akagari ka Mutamwa mu mudugudu wa Nyabagaza, ku mugoroba wa tariki ya 23 Ukuboza 2022, bamusanze ku ipoto y’amashanyarazi yapfuye.

Mbonyumuvunyi Radjab uyobora Akarere ka Rwamagana, avuga ko amakuru abaturage batanze ari uko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 20, yiyahuye akoresheje umugozi, yimanitse kw’ipoto y’amashanyarazi, nyuma yo gushyamirana n’umubyeyi we witwa Mukansanga Thacienne maza amukubita intebe imukomeretsa mu mutwe.

Uyu musore nyuma yo kumukomeretsa mu mutwe yahise yirukanka ahunga, nyuma agaragara yimanitse ku ipoto ku mutambiko wa nyuma wo hejuru.

Aya makimbirane yaturutse kuba yari yongeye kwaka nyina umunani w’isambu, aramuhakanira amubwira ko nta bundi butaka yamuha kuko ubwo yamuhaye mbere yabugurishije.

Uyu musore asanzwe afite imyitwarire mibi kuko yigeze kujyanwa mu kigo ngororamuco, kubera urugomo yari yakoze.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugiraneza Jean Baptiste Migi wishongoye kuri Rayon Sports ashobora kuba umutoza wayo mu minsi iri imbere

Indirimbo ya Vestine na Dorcas bise Isaha ikomeje guca ibintu hano hanze mbere y’umunsi umwe ngo bamurike Album yabo ya mbere(videwo)