Connect with us

inyigisho

Mugabo, nubona iyi myifatire ku mugore wawe uzamenye ko atishimiye urushako||ashobora kuguta akigendera cungira hafi.

Published

on

Hari imyifatire igaragaza umugore utishimiye urushako ndetse n’umugabo we muri rusange ariyo mpamvu ku bubatse ingo twabateguriye urutonde rw’ibintu byakwereka bene uyu mugore utanyuzwe no gukomeza kubana n’umugabo we ashobora no kumuta akigendera.

1.Umugore utishimiye urushako, ntajya ahangayikishwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo, usanga yabihariye umugabo gusa. Muri rusange, abagore nibo ba mutima w’urugo kandi nibo bashishikazwa cyane n’ibibazo biri mu rugo, kuko akenshi ari nabo babimenya cyane. Umugore ugaragaza ko ibibazo biri mu rugo ntacyo bimubwiye, ntaba yishimiye urushako rwe.

2.Umugore utishimiye urushako kandi udashaka kubakana neza n’uwo bashakanye, akunda kumva yakwikubira, agaharanira inyugu ze gusa, nta kwita ku byagirira akamaro umugabo we.

3.Iyo umugore utishimiye urushako amaze guhararukwa umugabo we, atangira kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye, agahora ashyira hasi ibitekerezo bye, ndetse akamwereka ko atujuje ibyo abandi bagabo bafite.

4.Umugore utishimiye urushako ntatinya guhemukira uwo bashakanye, haba mu kumuca inyuma, kumuharabika, kumutesha agaciro mu bandi bagabo ndetse no kumuhemukira mu bundi buryo bwose.

5.Iyo bikabije bikagera ku rwego ruhambaye, uwo mugore ahinduka uwo bita “igishegabo”’ ; umwe uba yarigize umugabo mu rugo kuburyo nta jambo umugabo agira. Bene uyu mugore ahora ahanganye n’umugabo, ntiyemera gukosorwa, aba ari mudakurwa ku ijambo.

6.Umugore utishimiye urushako, anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha rye cyangwa kugendera mu kigare cy’abandi bagore bagenzi be, hari n’ubwo awuhisha ahandi cyangwa akawujyana iwabo, ntakangwe no gukoresha amafaranga arenze ubushobozi bw’urugo rwabo.

7.Umugore utishimiye urushako, ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura Se kandi ntibagire n’undi muntu bubaha. Ahorana intonganya, ntamenya kuvuga neza haba mu rugo cyangwa mu baturanyi, bigatuma urugo rutagendwa na buri wese.

8.Umugore utishimiye urushako, ntakinya kubwira abandi bagore ko yiganye abashatse, mbese akagaragaza ko umugabo we nta gaciro afite kuburyo yamuha icyubahiro cy’umutware we.

9.Umugore utishimiye urushako kandi ahora yijujuta, yivumbura ku mugabo we kugirango atagira icyo abazwa nk’inshingano ze ashobora kuba atujuje neza kandi akunda guhembera amahane mu rugo.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar