Kubika telefone mu mufuka w’ipantaro umwanya mu nini ku bagabo bigira ingaruka mbi cyane ku buzima bwabo doreko bishobora no gutuma babura urubyaro.
Impuguke mu mikorere y’ibyuma by’ikoranabuhanga Lilly Friedman, atangaza ko kubika telefone mu mufuka w’ipantaro ngo ni ahantu habi cyane kuko bigira ingaruka mbi ku buzima gusa ntizihita zigaragara.
Yagize ati: “Iyo telefoni zigendanwa zishyizwe mu mufuka, imirasire(radiation) zigira ingaruka mbi kuruta inshuro ebyiri kugeza kuri zirindwi ugereranije n’uyibika mu isakoshi.”
Yongeyeho ko iyi mirasire ituruka kuri terefone igendanwa ituma ibibyimba biri ku maguru bibyimba kurushaho.
Byongeye kandi, iyi mirasire ishobora guhindura imiterere y’utunyangingongirabuzima(ADN) kandi ikagira ingaruka ku myororokere y’abagabo nk’uko Dr. Friedman abivuga, zigira ingaruka cyane kuko byangiza intangangabo zabo zikaba nke cyane kandi zigatakaza umwimerere wazo ku buryo ushobora no kubura urubyaro.
Abantu bakunze gutwara telefone mu mufuka bagira inama zo gushaka igikapu cq ishakoshi yo kuzitwaramo.