in

Mugabo/musore ,niba ushaka kwitwara neza mu gitanda ihatire gufata aya mafunguro.

Hari ubwoko bw’amafunguro igitsina gabo kigomba kurya kugira ngo kirusheho gukomera no kugira ubudahangarwa mu gikorwa cyo gusana umuryango harimo gutera akabariro.

Aya mafunguro ashobora kugufasha kugira imbaraga no gukomera mu bice bitandukanye by’umubiri harimo ibifite aho bihuriye n’ibyi myibarukire.

1.Imbuto n’imboga z’umuhondo

Izi mbuto ni ingenzi cyane ku banu b’igitsina gabo zirimo imyembe, amacunga, amapera ndetse n’imboga nka caroti, inkeri n’izindi kuko zituma imyanya myibarukiro yabo ikura neza.

2.Avoka

Uru rubuto rufite umumaro ukomeye ku buzima bw’umuntu muri rusange ariko cyane cyane ku bagabo kuko umuntu ukunda kururya ruramubyibushya cyane.kubera amavuta aba muri uru rubuto, biba byiza ugiye ufata nibura agasate kamwe kangana na kimwe cya kane cy’urubuto rwose uko umaze gufata amafunguro asanzwe.

3.Kunywa amata

Kunywa amata n’ibindi biyakomokaho ni ingenzi cyane kuko byongera ibinure mu mubiri ugasanga umubiri unoze kandi ibi bigaragara ku bantu b’igitsina gabo kuruta abandi

4.Kurya imineke

Kurya imineke cyane ni byiza ku bantu b’igitsina gabo kuko bituma amaraso atembera neza mu mubiri, gukomeza amagufa n’imitsi. Umugabo urya imineke cyane kandi agira ubushake n’imbaraga mu gihe cyo gutera akabarariro.

5.Kurya amafi

Ni byiza ko umugabo arya amafi ndetse n’ibiyakomokaho kenshi kuko bifasha umutima gukora neza no kukomeza imikaya kandi bikarinda n’ubugumba ku bantu b’igitsina gabo.

6.Kurya amafunguro arimo soya

Soya nayo ni kimwe mu biribwa bifite akamaro gakomeye mu kurinda kanseri yibasira imyanya myibarukiro y’abagabo cyane cyane udusabo tw’intanga.

7.Isosi y’inyanya

Gufata iyi sosi ni byiza cyane kuko birinda indwara zitandukanye harimo na kanseri zifata imyanya myibarukiro y’umugabo

8.Kurya inyama zitukura

Kurya inyama zitukura kenshi ku muntu w’umugabo byongera intungamubiri kandi bigakomeza n’imitsi, bitandukanye cyane no kuba wafata izindi bitandukanye zose harimo iz inkoko cyangwa izindi zose zidatukura.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kevin Kade yerekanye imodoka y’umuzinga asigaye agendamo (Amafoto)

IFOTO Y’UMUNSI: Miss Grace Bahati ari kumwe n’umuhungu we