in

Ibi ni bimwe mu bintu umugabo wese adakunda ku mugore we.

Burya abagabo hari ibintu badakunda kubagore babo.Ni ibintu bigoranye kuba yabikubwira ko bitamushimisha kuko umutima we akenshi ntiwabimwemerera. Reba ibintu umugabo wawe cyangwa yanga inshuti yawe y’umuhungu idakunda kuri wowe:

1.Iyo akoze ikintu cyikababaza umutima wawe ntibimushimisha

Ushobora kuba wibaza niba koko atishimira ko cyakubabaza impamvu agikoze bikagucanga, Umenye ko inshuro nyinshi atari uko aba yabigambiriye ahubwo biba bimutunguye.

Iyo akubwiye nabi akabona ntabwo wishimye arushaho kubabara cyane kandi birangira yicujije cyane impamvu yabimuteye akabikora. Ikimubabaza cyane nuko bishobora kuba byabaviramo ugutandukana kandi atabyifuza.

2.Ntakunda kuba yakubona urira

Nta kintu kibabaza kikanatera agahinda umugabo wawe kukubona urimo urarira, kabone nubwo yaba yagukuise.

Ashobora kuba yarakumvise urimo uraririra gake nko mu rwiyuhagiriro muvuganye nabi. Ariko ntakunda kuba yabona umugore we arira, kuko amarira yawe aramushavuza akagira aghinda kenshi ku mutima we.

Naramuka aguhojeje uzemere uceceke kuko bizamushimisha cyane kuko kukubona urira ntabwo ari byiza kuri we.

3.Ntakunda kumva ngo umeze nabi

Mu gihe wumva umeze nabi umugabo wawe nawe akabimenya ahita yumva mu mubiri we atameze neza kukurusha kuko ntabwo aba yifuza ko wagira uburibwe muri wowe.

Umutima we uratera cyane ukamurya kubera ukuntu abayumva agukunda cyane. Icyo akora ni ugushaka inzira zose zishoboka kugira ngo akwiteho mu buryo bwose.

Ntuzumve ko atakwitayeho, ahubwo biba byamubabaje ku buryo utakumva. Iki kintu rero ntabwo umugabo wawe agikunda cyangwa inshuti yawe y’umuhungu igikunda.

4.Ntakunda kukubona nta cyizere wifitiye

Umugabo wawe nta kunda kuba yaba akuri iruhande kubera aba akeka ko umeze neza nta kibazo na kimwe ushobora guhura nacyo.

Akunda kuba ari kumwe nawe mu gihe abona ko wifitiye icyizere cy’ibyo uri gukora. Ariko iyo abona wifitemo akavuyo ntago abikunda, areba intege nke zawe.
Biramubabaza kubona utari gukora ibyo ugomba gukora neza, kuko ngo aba abona nta cyizere wifitiye bikamubabaza.

5.Ntakunda umuntu wagufata nabi

Ubusanzwe abagabo barihangana mu buzima bwabo. Niyo mpamvu amaraso yabo atishimira kubona undi muntu agufata nabi, uko utari ugasanga akeneye kumenya byinshi kuri wowe.

Ibi biramubabaza cyane kurusha uko wowe wumva bikubabaje. Utekereze ko impamvu y’ibi aruko agukunda kandi ataba asobanukiwe impamvu abantu batakubaha nkuko abayumva byagakwiye kugenda.

6.Ntakunda ko washaka kwigira nk’uko abandi bagore bameze

Akenshi aho tuba ndetse n’abo tubana nibo bashobora gutuma duhindura imitekerereze n’imikorere. Niba ushakanye n’umusore wigira ukumva amabwire y’abandi bagore bakubwira koi bi cyangwa biriya aribyo umugabo wawe yakunda kurusha biriya wamukoreraga.

Umugabo wawe yagukundiye uko uri ndetse n’uburyo wamushimishagamo ariko niwiha gushaka gukora ibintu btamushimisha habe na gato ntabwo azigera abyihanganira ahubwo uzabona akunda guhora arakaye wibaze impamvu yabyo uyibure.

Ntiyishimira ko wakigana ibyo abandi bakora kugira ngo bashimishe abagabo babo kuko wowe icyo yagukundiye ni icyo umukorera cyangwa se wamukoreraga.

Nushaka kumva amabwire wowe mugore, urimo urasenya urugo rwawe. Ibyo rero ntago umugabo azabyihanganira.

7.Ntakunda ko wamujya kure

Umugabo wawe agukumbura cyane akumva yahindutse nk’umusazi muri we, birenze uko wowe ubitekereza. Kukubura iruhande rwe biramushavuza cyane akumva abuze amahoro muri we atakubonye.

Ibi ni ukuri kuko aba agutekereza cyane birenze. Nkiyo hari ahantu wagiye abayumva utatinda yo kuko akenshi aranakubwira ngo ubanguke ntutinde yo. Kandi wibuke ko wowe mugore umugabo wawe no mubyatumye ngo akugira umugore kwari ukugira ngo umube hafi ibhe byose ajye akubona.

8.Ntakunda kumva uvuga ko utari mwiza nk’abandi

Mu buzima bw’abagore birazwi ko umubiri wabo uhinduka cyane ndetse rimwe na rimwe bakaba bakumva biyanze ku giti cyabo. Wowe mugore ikintu ugomba kumenya nuko umugabo wawe icyo yagukundiye akenshi atari isura yawe ahubwo ari umutima mwiza ufite cyangwa se ukuntu umushimisha bikamurenga.

Ikindi kandi gishimisha umugabo wawe ni uburyo umubwira ibyo ushaka n’ibyo wifuza akaba yabasha kubigukemurira mu buryo bwihuse. Kuri we kumva uvuga ko utari mwiza cyangwa udashimisha n’imihindagurikire y’umubiri wawe ntibimugwa neza.

9.Ntakunda kukubona watsinzwe

Umugabo wawe arashaka ko ahora akubona ushoboye, wimwereka ko nta kintu rero ushoboye. Ahubwo gerageza ukomeze umushimishe nkuko wajyaga umushimisha,
ndetse nibinaba ngombwa ujye umukorera udutendo kugira ngo ukomeze bagarire urukundo mufitanye kandi unaruvomerera.

Akunda kukubna iruhande rwe umufata neza uko bikwiye. Ariko ni byiza guhora ukora icyashimisha umugabo wawe, kandi ntukishimire gutsindwa ngo umugabo wawe akubone wakonje.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bwa mbere mu mateka habonetse imbwa ihenze cyane yagurishijwe akayabo.

Mugabo, menya ibintu bitangaje wakora niba ushaka gushimisha umukunzi wawe.