in

Umunyamakuru w’imikino ukomeye yabaye igitaramo kumbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amakuru yahawe n’umukinnyi wa Rayon Sports benshi basanga atari akwiye kuyashyira hanze

Umunyamakuru w’imikino ukomeye yabaye igitaramo kumbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza amakuru yahawe n’umukinnyi wa Rayon Sports benshi basanga atari akwiye kuyashyira hanze

Umunyamakuru w’imikino hano mu Rwanda Mucyo Antha ukorera Radio 10, yatangaje benshi nyuma yo kuvuga amakuru yahawe na Rudasingwa Prince utaha izamu rya Rayon Sports.

Uyu munyamakuru ukunze kuvuga amakuru benshi bakayafata nk’ibihuha, yatangaje ko igitego Rayon Sports yatsinze ku munsi wejo hashize cyari cyo ngo kuko amakuru yiherewe na Rudasingwa Prince yamubwiye ko ngo atigeze akora kuri Gad ufatira Musanze FC ahubwo ko ngo yasimbutse akamusumba noneho uyu muzamu ari mu kirere abura uko yiramira agwa nabi abasifuzi bakemeza ko habayemo ikosa.

Uyu munyamakuru avuga ko abasifuzi basifuye uyu mukino ngo bibye Rayon Sports kubera ko uwari mu kibuga hagati yemeje igitego noneho uwo ku ruhande akaza kugihakana hashize akanya n’abakinnyi bamaze kucyishimira.

Uyu mukino ukomeje kuvugisha abatari bacye wabaye ku munsi wejo ku cyumweru urangira ari igitego 1-0 cy’ikipe ya Musanze FC ndetse inakomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 16.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
EDDY
EDDY
11 months ago

Nibura babyanga byagezemo

Asigaye ashotora abagabo: Umuhanzikazi Alyn Sano yerekanye ibitomati bye -AMAFOTO

“Ungabanyeho akamenyero wa mugore we” Umunyamakuru Byansi Samuel Becker yihanangirije Sylvie wamamaye kuri X nk’uharanira uburenganzira bw’abagore