in

“Mubona nagize ngo ni dayimoni” Dore ubuhamya bw’abakobwa batatu babashije gucika Kazungu Denis (serial killer)

Mukasine Irene, atuye nko muri metero 100 uvuye ku nzu Kazungu yakodeshaga.

Uyu avuga ko nko mu mezi nk’abiri ashize yikanze nyuma yo kubona hari umukobwa uturutse mu rugo rwa Kazungu ku manwa y’ihangu, yambaye ubusa.

Mukasine avuga ko amaboko n’ibirenge by’uwo mukobwa byasaga n’ibiziritse, gusa abasha gucika.

Uyu mukobwa wavuzaga induru nyinshi ngo yasabye Mukasine kumuhisha “kubera ko yari agiye kwicwa.”

Yabwiye The New Times ati: “Nkimubona nagize ngo ni dayimoni ndi kureba. Nasohotse mu nzu ngo ndebe icyamwirukansaga. Nabonye kazungu aza, yari yamukurikiye. Akitubona yahise asubira inyuma asa n’ugana ku muhanda munini.”

Mu busanzwe ngo abakobwa bajyaga bagenderera Kazungu ni abakora umwuga w’uburaya yabaga yahuriye na bo mu tubari.

Mukasine avuga ko nyuma y’uko umukobwa wa mbere asohotse mu rugo rw’uriya mugabo atabaza, byabaye ngombwa ko babimenyesha mutwarasibo.

Uyu muyobozi ngo yanze kubyitaho avuga ko ari “intonganya hagati ya Kazungu n’indaya.”

Nyuma y’igihe gito ngo undi mukobwa wari waraye kwa Kazungu na we yaje kwisanga mu bibazo. Kimwe n’uwa mbere ngo na we yaturumbutse mu rugo rw’uriya mugabo yirukanka mbere yo guhungira mu baturanyi.

Mukasine asobanura uko byagendekeye uriya mukobwa wundi yavuze ko “yavuze ko yari yabanje kumwiba mu gitondo, nyuma yo kumufatira ikaramu ku muhogo amusaba kumubwira umubare w’ibanga wa konti ye ya Mobile Money. Isura ye yari yabyimbye bigaragara ko yamukubise.”

Icyo gihe na bwo ngo babimenyesheje mutwarasibo, gusa na bwo avuga ko “Kazungu yarwanaga n’indaya ze.”

Nyuma ngo byabaye ngombwa ko batera amabuye ku mabati y’inzu ye, Kazungu abonye ko nta mikino bafite abona gufungura, ari na bwo wa mukobwa yahise asohoka mu nzu yirukanka.

Uyu mudamu avuga ko ibi bikiba bagejeje ikibazo kuri Polisi y’Igihugu, na yo ibasaba gukora inyandiko igaragaza ikibazo Kazungu yari abateje.

Avuga ko basabye mutwarasibo wabo, gusa arabyanga, kugeza ubuyobozi bugeze ku rwego rwo gusaba abaturage kureka kwiganya Kazungu Denis; ibyo bavuga ko bitari bikwiye.

Kuri ubu Kazungu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeje.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubengukwa na Jason Derulo, Miss Kayumba Darina asigaye yarongereye ubwiza ndetse anifotoza yerekana ibice abasore bo muri Amerika bakunda ku bakobwa (AMAFOTO)

“Ntabwo nari nziko igiti nk’iki kivaho imbuto nziza gutya” Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ari mu batangajwe n’ubwiza bw’umukobwa wa Junior Giti wagereranywe na Se (VIDEWO)