Urujijo ni rwose ku mukobwa w’imyaka 15 wo mu karere ka Rusizi wasanzwe yiyahuye bamwe bakavuga ko yiyahuye kubera ibibazo byo mu muryango ariko abandi bakavuga ko yabitewe n’umusore yakundaga.
Uyu mukobwa w’imyaka 15 wigaga mu mwaka wa kabiri mu Rwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bruno ruherereye mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, bamusanze mu mugozi yapfuye iwabo mu rugo kuri uyu wa Kane.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari afite ibibazo byo mu muryango kuko yarerwaga na Mukase ndetse na Se akaba aherutse gufungwa akanakatirwa n’inkiko.
Gusa andi makuru avuga ko mukase w’uyu mukobwa, wanamureraga, yahamagaye inshuro nyinshi uyu mwana w’umukobwa ariko akumva telefone ari kuyivugiraho ndetse bikaza kugaragara ko yavuganaga n’umuhungu bikekwa ko bakundanaga.
Uyu mubyeyi wareraga nyakwigendera, wababajwe n’urupfu rwe, asaba ko RIB yakora iperereza ryimbitse, hakamenyekana uwo muntu bavuganye mbere yuko yiyahura ndetse n’icyo bavuganaga.