in

Mu Rwanda:nyuma yo kwirwa ikiremba yasambanyije umwana aranamwica

Mu karere ka Gisagara haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 33 wasambanyije umwana w’imyaka 9 aranamwica akavuga ko yabaitewe nuko bamwitaga ikiremba.

Ibi byabereye mu kagari ka Gitega, Umurenge wa Mukindo ho mu karere ka Gisagara.Ababonye umurambo w’uwo mwana w’umukobwa, babwiye tv1 dukesha iyi nkuru ko ngo ukekwa ubwo yamaraga gusambanya uwo mwana w’umukobwa, yamuhagurukije ariko akabona ntari kubasha guhagarara, umwana nawe akamubwira ko araza kubibwira nyina, ariko nyina avuga akaba ari nyirakuru w’aho yabaga dore ko ngo abana b’iwabo bose baba ahantu hatandukanye kuko babayeho mu buzima bw’ubupfubyi, byatumye uwo ukekwa amwica urubozo, kuko ngo yamwambitse ubusa, arangije aramuniga nk’uko bavuga ko amakuru bayahawe n’abayobozi baje gutabara.

Uwo mugabo wiyemerera ko ari we wamwishe ngo akavuga ko yamuhoye ko nyirarume wahoraga amucyurira ko ari ikiremba kandi ko ntacyo azimarira.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yinjiye muri banki yitwaje imbunda ubwo yari agiye kwaka utwe yabikijemo

Kugura itike ntabwo bigihagije ngo witabire igitaramo mu Rwanda (Videwo)