in

Mu Rwanda :Wa mukobwa uherutse kuruma ururimi rw’umusore wamuhaye impano y’akenda k’imbere avuze uko byagenze.

Umukobwa wo mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro, wavuzweho kuruma ururimi rw’umusore bakundana rugacika, yavuze byinshi kuri iri sanganya ryabaye ku mukunzi we wamusomye ku gahato akamutamika ururimi undi na we ntamenye uko yarurumye.

Inkuru y’icibwa ry’ururimi rw’uyu musore usanzwe ari uwo mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro, yatangiye kuvugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Abaturarwanda bari mu bikorwa byo kwizihiza iminsi mikuru.

Uyu musore ubu uri kwitabwaho n’abaganga, yari yasuye umukunzi we tariki 26 Ukuboza 2021 ngo bishimana mu minsi mikuru ariko ibyabo bikaza kurangira nabi.

Ikinyamakuru Igihe cyasuye uyu mukobwa uvugwaho guca ururimi umukunzi we, avuga byinshi kuri iki gikorwa cyabaye kuri uriya munsi ubwo yasurwaga n’umukunzi we aho atahiye akaza kumusaba kumuherekeza.

Avuga ko yamuherekeje ku mugoroba ariko azi ko atari butinde bageze ahantu hitaruye, umusore asaba umukobwa kujya ahantu hihishe ubundi akamuhereza impano yari yamuteganyirije.

Ati “Nk’uko yakabivuze nasanze isekeje. Yari ipfunyitse, ndayifungura ndayireba, nsanga harimo ikariso ya 500 Frw, ndamubwira nti ‘koko birasekeje’.”

Uyu mukobwa avuga ko yahise asaba umukunzi we ko agiye gutaha ariko undi aramwangira ahubwo agatangira kumukorakora bigaragara ko ashaka ko baryamana.

Ati “Yafashe ukuboko akunyuza mu mupira nari nambaye ufite ijosi rinini, akora ku mabere, ndamureka. Amanura ukuboko agukoza ku nda, ndamubwira nti ‘Mbabarira nirwarira igifu, imbeho itanyica kuko iyo inyishe ndarwara’, ati ‘nta ribi’…

Arongera afata ukuboko akunyuza mu gitenge n’ijipo nari nambaye ashaka gukora ku gitsina, ndamubwira nti ‘aho ugeze ni he? Ati ‘mbabarira ntabwo nakubangamira ku bintu udashaka, ntabwo ndi bwongere’. Ndavuga nti rero ndatashye, arabyanga nanone.”

Ngo byageze aho umusore akomeza guhatiriza umukobwa ndetse ngo baza gufatana baragundagurana ariko bigeze aho umusore yinginga umukobwa ko nibura yamusoma byimbitse.

Ati “Arambwira ati ‘mpa tire langue y’umunota umwe’, ndabyanga. Mubwira ko ari icyaha cy’ubusambanyi. Nti uwakoze tire langue n’ibindi byose yabikora. Arangije aravuga ati ‘uko bigenda kose ntuncika. Ururimi rwe nanjye sinzi ngo yaruzanye ate arushyira mu kanwa kanjye nisanga narurumye.”

Ako kanya umusore amaze gucika ururimi yakomeje guhatiriza asaba umukobwa ko bagira icyo bakora ndetse abwira umukobwa ko bagomba kujyana bagahita babana kuko yari amaze kumwangiza.

Byaje gukomeza ariko umukobwa aza kwinginga umusore ngo bajye kwa muganga bageze ku Kigo Nderabuzima bahita babohereza kuri RIB kugira ngo ibanze ikurikirane iki kibazo.

Umukobwa yahise atabwa muri yombi ariko aza kurekurwa by’agateganyo tariki 31 Ukuboza 2021 ubu akaba ari gukurikiranwa ari hanze.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kabaye: Fils na nyinawambogo bakubise Nzovu iz’akabwana bapfa indaya yitwa Alice (video)

Kigali: abantu bakijijwe n’amaguru kubera inzoka yabinjiranye mu kabari