Mu Rwanda, Umusore w’imyaka 27 yagurije miliyoni imwe mugenzi we agiye gukora ubukwe none yabuze ubwishyu ari kumusaba kuza kuryamana ijoro rimwe n’uwo mugeni bigahwaniramo na miliyoni y’ideni.
Umusore uvuga ko avuka mu cyaro, yagishije inama kuri Radiyo avuga ko yagurije inshuti ye miliyoni igiye gukora ubukwe none ikaba yabuze ubwishyu.
Uyu nyiri kuguriza yatitirije uwo yahaye utwe none yamubwiye ko nta mafaranga yo kumwishyura afite ko ahubwo yaza akaryamanaho n’umugore we ijoro rimwe bigahwaniramo n’iyo miliyoni.
Uyu musore yagize ati: “Muraho, njye ndi umusore w’imyaka 27 nibera mu cyaro, nsanzwe nikorera udufaranga twanjye nkatubika rero nari mfite miliyoni irengaho macye,umutipe wari ugiye gukora ubukwe aza guhura nikibazo cyamafr yaraje arandirira kuko twari inshuti,yansabye kumuguriza amafr angana na miliyoni yose,niyo mafr nari mfite ariko kubera ikibazo yari afite naremeye kuko yanyijeje ko azayampa vuba,none umwaka urashize ubu rero yambwiye ngo ntamafr afite ariko ngo nemeye nzagenda iwe ngo umugore we ampe rimwe bihuriremo..ngo umugore yarabyemeye, yemwe afite umugore mwiza pe ntarabyara ameze neza none mbyemere? ”
Wamugira iyihe nama?