in

Mu Rwanda: umusore ufite igitsina cy’abagabo ariko akaba asa nk’abagore aratangaje

Niyonteze Eric wavukanye igitsina cy’abagabo ariko agakura afite imisusire y’ab’igitsinagore, avuga ko na we yiyumva nk’umugore ndetse ubu n’imigirire ye yose yayiyoboye mu buryo bw’ab’igitsinagore.

Eric waje kuvamo Clarisse, waganiriye na TV10, yavuze ko yakuze abona afite igitsina cy’abagabo ariko akiyumva nk’umukobwa kuko n’imikino yakinaga mu bwana bwe, yabaga ari iy’abakobwa.

Mu ijwi ry’umukobwa, yagize ati “Na cyera na kare nari ndiho mu buzima bwa gikobwa bwose, ukunda gukenyera ibitenge.”

Uyu musore akomeza avuga ko nubwo afite igitsina cy’abagabo akaba ateye nk’umugore ntakibazo na gito abibonamo.

Ati “Kuva mfite igitsina cy’abagabo ni kimwe ariko no kuba ntagikoresha ni ikindi kuko ubuzima bwanjye nshimishijwe no kuba nsa n’abakobwa mbayeho nk’abakobwa, numva ari ibintu binshimishije.”

Avuga ko no mu bijyanye no gushamadukira urukundo, we yiyumvamo ko yacudika n’umuhungu ndetse ko yigeze kugira umukunzi w’umuhungu.

Yagiye kwa muganga, bamubwira ko uturemangingo twe twinshi tugizwe n’utw’abakobwa bakagerageza kumuha imiti ariko bikanga.

Ati “Muganga yaje kuganiriza mama amubwira ko bitewe n’imyaka mfite n’aho atangiriye byari bimaze kurenga ku kuba yangira inama.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Bruce Melody yafashe urugendo ajya kwakira icyamamare muri muzika (Ifoto)

Kecapu wamamaye muri ‘Bamenya’ yifataye ku gahanga abavuze ko atazakora ubukwe